Muhanga: Imirenge y’Umujyi ni yo iza ku isonga mu kugira ibyaha bihungabanya umutekano
Urwego rwa DASSO mu Karere ka Muhanga rwagaragaje ko imirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, na Muhanga ikora ku Mujyi wa Muhanga ari yo iza ku isonga mu kugira ibyaha bihungabanya umutekano.
Muri rusange mu mirenge yose ibyaha by’ubujura ni byo byiganje ku ijanisha rya 28%, gukoresha ibiyobyabwenge 18%, gukubita no gukomeretsa 15%, gusambanya abana 8%, naho ubwicanyi bwo bufite 2.5%.

Nubwo nta mibare ifatika ubuyobozi bwa DASSO mu Karere ka Muhanga bwaduye, buvuga ko Umurenge wa Nyamabuye uza ku isongo bitewe n’uko ari Umurenge w’Umujyi ugakurikirwa n’uwa Shyongwe na wo ugizwe n’igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga.
Mudaheranwa William umwe mu bagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Muhanga avuga ko zimwe mu ngamba zo kurwanya ibi byaha harimo gushaka amakuru y’ibikomeje guhungabanya umutekano, kuyasangira n’izindi nzego by’umwihariko urwa Polisi, ndetse no kutiharira amakuru igihe hagaragaye ikibazo kugira ngo izindi nzego zimufashe.
Imyitwarire myiza mu kazi kandi ngo ni indi ntwaro nziza yo kubasha kubana n’abandi kugirango ubashe kubaha serivisi batakwishisha.
Nubwo urwego rwa DASSO ruvuga ko rugiye kurushaho kunoza akazi karwo, ngo hari bimwe mu bibazo rugihura na byo birimo kudahemberwa ku gihe, ndetse no kutagira aho gukorera hirya no hino mu mirenge.

Ibibazo nk’ibyo ngo bikaba bigira ingaruka mu kurangiza inshingano zabo zo kurinda umutekano no gukumira ibyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Ubukunu, Uhagaze Fraçois, avuga ko kubera ko DASSO yagiyeho ariko ntihongerwe ingengo y’imari yo kubitaho ari byo byatumye bigorana guhembwa, ndetse no kubashakira aho gukorera.
Uhagaze avuga ko hakomeje gushakishwa ibisubizo kugira ngo DASSO bakore neza kuko n’ubwo ari urwego rushyashya, rugomba gukora kandi neza.
Uru rwego rwatangiye mu Karere ka Muhanga rufie abakozi bagera kuri 51 ubu hasigaye 46 kuko ngo babiri bagiye kwiga, abandi babiri birukanwe kubera imyitwarire mibi, naho undi umwe asezera ku bushake.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hey! Abenshi binjiye muri uru rwego rwa Dasso bitewe nibyo bumvaga muri status. ariko byaratunguranye kuba ibiyanditsemo ntanakimwe cyigeze gishyirwa mubikorwa.
Ikindi kdi ntiwasobanukirwa ukuntu umukozi amara amezi agera ku 8 atarasinya amasezerano y’ akazi. Ntibagiwe kdi bisanzwe bizwiko abakozi b’ akarere bahabwa Amafaranga y’ itumanaho (comnication fees), ariko DASSO ntayo zibona.