Rutsiro: Abakozi batangiriye Rwiyemezamirimo Polisi iratabara
Ku wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2015, Rwiyemezamirimo Hitimana Nathanael uri kubaka Hoteli y’Akarere ka Rutsiro iherereye mu Murenge wa Mushubati yatabaje Polisi kubera ko abakozi bakora kuri iyo nyubako bari bamubujije gusohokamo.
Hari mu masaha ya mugitondo ubwo Hitimana uhagarariye sosiyete ECOFOHINA (Entreprise de construction, Fourniture Hitimana Nathanael) yageraga ahubakwa iyo Hoteli ngo arebe aho imirimo yo kubaka igeze, nyuma yashaka gusohoka agatangirwa n’abakozi bashinzwe gusiga amarangi muri iyi nyubako bavuga ko batamureka ngo asohoke atabishyuye amafaranga yabo abarimo.

Rwiyemezamirimo ngo yatunguwe no kubona bamutangira kandi azi neza ko amafaranga yayahaye uwo bapatanye, nibwo yahamagaje Polisi ngo ize imukize.
Yagize ati “Njye nageze hano sa moya na Makumyabiri noneho ngeze hano nsanga abakozi barahagaze ndinjira nyuma nza gusohokana banga ko nsohoka nibwo nahamagaye Polisi. Kandi ikindi cyantangaje ni uko uwo twapatanye ariwe ugomba kumenya ibibazo by’abakozi akoresha”.

Bamwe mu bigaragambije bavuga ko impamvu babikoze ari uko bari babonye nyiri Hoteli kuko ngo kuva batangira nta mafaranga na make bari bahabwa, bityo ngo bakaba bashakaga kumenya neza uko ikibazo giteye.
Biziyaremye Antoine usiga irangi kuri iyi Hoteli yagize ati “Twatangiriye Rwiyemezamirimo kuko twari tubonye nyiri Hoteli kuko udukoresha yatubwiraga ko nta mafaranga yamuhaye, ahubwo ni uko twashakaga kumenya ukuri aho guherereye”.

Musonera Asman wapatanye na Rwiyemezamirimo yavuze ko imyigaragambyo y’abakozi akoresha atayigizemo uruhare ahubwo ko ku mugoroba wo ku wambere bari bamugaragarije ko batakwihanganira kudahembwa dore ko nawe yemeraga ko nta mafaranga Rwiyemezamirimo yamuhaye, n’ubwo nyuma y’ibiganiro yaje kwemera ko yahawe amafaranga akayakoresha mu bindi.
Abakozi 20 bigaragambije bagatangira Rwiyemezamirimo batangiye akazi tariki ya 16 Mata 2015 bakaba bishyuza amafaranga asaga Miliyoni 1 n’ibihumbi 300. Rwiyemezamirimo Hitimana yari yahaye uwo bapatanye amafaranga ibihumbi 400 andi ibihumbi 900 byari bisigaye akaba yahise abwira umucungamutungo kujya kuyafata kuri Banki.

Uretse abasiga amarangi, abandi bakozi bo bakoraga imirimo yabo nk’uko bisanzwe kuko iyi hoteli izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga Miriyari imwe biteganyijwe ko izamurikwa mu kwezi kwa Kamena 2015.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|