Bugesera: Yasanzwe munsi y’umuhanda ari indembe ajyanywe kwa muganga ahita ashiramo umwuka

Umugabo witwa Nsabiganirwa Pascal w’imyaka 48 y’amavuko, mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2015 ku isaha ya saa moya za mu gitondo, abaturage bamusanze aho yari yarembeye munsi y’umuhanda, bamujyanye kwa muganga ahita ashiramo umwuka.

Uyu mugabo ukomoka mu Kagari ka Kabugugu mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera, ariko akaba yari acumbikiwe n’umukecuru witwa Mukamusonera, yakoraga akazi k’ubuhinzi n’indi imirimo isanzwe mu Kagari ka Gitovu mu Mudugudu wa Musumba mu Murenge Ruhuha.

Mukamusonera wari ucumbikiye uyu mugabo avuga ko yavuye iwe avuga ko agiye kwa muganga kwivuza, nyuma bakaza kumubwira ko bamutoraguye mu nsi y’inzira maze bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko umurambo wa nyakwigendera wakorewe isuzuma kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’urupfu rw’uwo mugabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka