Gicumbi: Abantu 9 bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwica umuntu

Abantu 9 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mulindi mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi bakekwaho kwica umusore witwa Mananzima bahimbaga Nzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, Bayingana Jean Marie avuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Rwankonjo mu Mudugudu wa Rukizi mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki ya 8 Gicurasi 2015, aribwo abari ku irondo bumvise induru maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’umudugudu batabaye bageze aho uyu musore Mananzima yari acumbitse basanga yakubiswe cyane yabaye intere.

Ubuyobozi bwihutiye kumugeza ku kigo nderabuzima cya Mulindi bamugejejeyo ahita apfa.

Mu iperereza ryakozwe ngo ni uko uyu Mananzima bahimbaga Nzima yakubiswe n’abantu bari mu mutwe winjiza kanyanga mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda witwa “Abarembetsi” kuko ngo yabatangagaho amakuru.

Uyu nyakwigendera ngo nawe yahoze muri uyu mutwe w’Abarembetsi nyuma aza kubivamo kubera inyigisho yari yarahawe, ariko bagenzi be babisigayemo bafatirwa mu cyuho bakumva ko ariwe wabavuze.

Bayingana akomeza avuga ko muri bo hari abiyemereye ko bamukubise ariko polisi ikorera muri aka karere ikaba igikomeje gukora iperereza.

Abatawe muri yombi harimo uwitwa Byaruhanga Dieudonnée, Maniriho Jean Paul, Abizera Jean Baptiste, Ntibanyendera Janvier, Ntahobitagwa, Tumwekizere, Hakizimana Jean Baptiste bakunze kwita Munyarwanda, n’uwitwa Hakorimana Jean de Dieu.

Ubuyobozi buvuga ko uyu mutwe winjiza kanyanga atari ubwa mbere wica abantu kuko mu mwaka wa 2013 bahitanye umugore bari babikije kanyanga baje kuyimwaka basanga yayitanze mu buyobozi, ndetse mu mpera z’umwaka wa 2013 bica umusaza wari ushinzwe gutanga amakuru mu nzego z’umudugudu wo mu Murenge wa Rubaya.

Bayingana asaba inzego zishinzwe umutekano ubufatanye kugira ngo babashe guhashya uyu mutwe kuko nta muntu wapfa kuwisukira wenyine kuko baba bitwaje intwaro gakondo ku manywa bityo bakaba bagirira nabi umuntu.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko ubwo bwicanyi bwaburi munsi nka polisi ikora iki ngo bukumirwe?????

alias yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

None se ko numva ibyaha byo kwica abantu bafite ari byinshi,hakozwe iki? nta butabera bubareba se? cyangwa murababeshyera; kuvuga ngo bishe umugore muri 2013 barongera bica umusaza muri 2013 kandi bakaba bakidegembya nta wabyumva. Please ubutabera nibukore akazi kabwo kandi na none nshimye ko abayobozi bazi neza ko abarembetsi bafite imbaraga nyinshi harabua iki ngo inzego z’umutekano zibahashye duvuge se ko urwo rugamba mwarutsinzwe sibyumvikana kweri, inzira banyura murazizi, ubushobozi bwo kubarwanya murabufite, ku bwanjye mbona mubura ubushake.

Tumuhiirwe yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

ubwo se ibyo byaha bakoze mbere barabihaniwe? ubutabera budahana nibwo budusubiza inyuma.

ives yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

abo bantu rwose ubutabera bubacire urubakwiye kandi rwose namarondo akorwe urumva ko nubwo bahageze batinze ariko baratabaye rwose amarondo nakorwe hose bityo ibyaha bizagabanyuka burundu

alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka