Rubavu: Umukozi wa Banki y’abaturage arakekwaho kuyiba amafaranga

Robert Mugabe, umukozi wa banki y’abaturage, Agashami ka Kanama gaherereye muri santere ya Mahoko mu Karere ka Rubavu, arakekwaho kwiba amafaranga ya banki abarirwa muri miliyoni 11 n’ibihumbi 900 (11,900,900 FRW).

Abakozi bakorana nawe batangarije Kigali Today ko ubwo imvura yarimo igwa mu masaha ya saa munani tariki ya 27 Mata 2015, Mugabe yasohotse muri Banki nk’ugiye mu kiruhuko gito ntagaruke.

Aba bakozi bavuga ko icyo gihe Mugabe, wari ushinzwe kwakira abakiriya baza kubitsa no kubikuza (Teller), yasize afunze aho abika amafaranga bamutegereza ko agaruka mu kazi bakamubura. Bavuga ko bagerageje no kubaza umugore we wari urwaje umwana ku bitaro bya Rubavu niba yabasanze kwa muganga bakabwirwa ko atahageze bituma bagira impungenge.

Mugabe wakoreraga banki y'abaturage, agashami ka Kanama arakekwaho kuyiba miliyoni hafi 12.
Mugabe wakoreraga banki y’abaturage, agashami ka Kanama arakekwaho kuyiba miliyoni hafi 12.

Abatanga amakuru bavuga ko bahise bajya kureba aho Mugabe aba basanga nta muntu uhabarizwa, maze bituma biyambaza inzego z’umutekano kubafasha ku mushaka, naho mu gitondo barebye aho yabikaga amafaranga basanga habura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 11 900 900 zitahawe abagana banki.

Etienne Gatera, umuyobozi wa Banki y’abaturage ishami rya Rubavu, agashami ka Kanama, kabarizwamo avuga ko bahise batanga ikirego kuri Polisi ikomeje kumushakisha.

Gatera avuga ko hari icyizere ko Mugabe watwaye ayo mafaranga ashobora gutabwa muri yombi kuko yizera ubushobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Bamwe mu bakozi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko Mugabe asohoka muri Banki atasokanye ayo mafaranga, ahubwo yaba yarayahaye umwe mu bantu bamufashije gucika kuko bivugwa ko yaba yarahungiye mu gihugu cya Uganda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka