Abasore bane bafatiwe mu Murenge wa Musaza mu Karere Kirehe nyuma y’igihe baba mu ishyamba, bakiyemerera ko bacuruza urumogi dore ko banafatanywe ibiro umunani byarwo n’ibindi byuma bitandukanye.
Inama njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye tariki ya 26 Werurwe 2015 yafashe umwanzuro ko imbwa zizerera zose zigomba kwicwa hagamije kubungabunga umutekano w’abaturage.
Kuri uyu wa 26 Werurwe 2016, mu Mudugudu wa Bisika mu Kagari ka Mpanda ho mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango batoraguye umurambo w’umugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 37 ariko bayoberwa umwirondoro wa nyirawo.
Umugabo witwa Akayezuwa wo mu Mudugudu wa Mikingo mu Kagari ka Mubumbano arashinjwa n’abaturanyi gutema inka y’umuturanyi we mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2015 kubera ibibazo by’amakimbirane bari bamaranye iminsi.
Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, hafungiye umurundi witwa Nayabagabo Jean Claude w’imyaka 34 y’amavuko wafatanywe urumogi arujyanye mu Mujyi wa Kigali.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 18 witwa Uwiduhaye wo mu Mudugudu wa Muneke, Akagari ka Gihuke mu Murenge wa Bwisijye ho mu Karere ka Gicumbi bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye.
Nyirangerageze Genasita w’imyaka 79 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Shyiro mu Kagari ka Bumbwe mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, yishwe mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2015 atemaguwe n’abantu bataramenyekana, bicyekwa ko yazize kuba yari amaze igihe ashinjwa kuroga.
Abasore 2 bo mu Mudugudu wa Mwumba, Akagari ka Matare mu Murenge wa Matyazo ho mu Karere ka Ngororero bafashwe na polisi yo muri aka karere, bamaze kwiba urumogi uwo basanzwe baruguraho.
Ahishakiye Théogène wo mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 23 Werurwe 2015, nyuma yo gufata amafunguro muri East Land Motel bivugwa ko yari ahumanye.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bakorerwa mu masaha ya nijoro, bukorwa n’abatwara moto.
Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho ibyaha bya Ruswa.
Umugabo witwa Munyanshongore Emmanuel wao mu Mudugudu wa Butare Akagari ka Murehe, mu Murenge wa Giti wo mu Karere ka Gicumbi ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Murenge wa Rutare ashinjwa kuruma umugore we akamuca urutoki.
Umwarimu witwa Uwimana Jean Bosco wigisha ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kinishya mu Murenge wa Nyankenke akaba atuye mu Mudugudu wa Mugomero mu Kagari ka Nyamabuye ho mu Murenge wa Byumba ari mu maboko ya Polisi mu karere ka Gicumbi nyuma ngo yo gufatanwa kanyanga arimo kuyicuruza.
Ku wa 20 Werurwe 2015, mu Mudugudu wa Bushama mu Kagari ka Mbirima, Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, ikirombe cya Sosiyete yitwa SEMIRWA y’uwitwa Placide Gaju cyagwiriye abantu batatu umwe aba ariwe ushobora kurokoka, abandi babiri bahasiga ubuzima.
Abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe n’ibibazo bitandukanye bya hato na hato bikururwa n’indaya zicumbitse aho batuye, kuko ngo ntawe ugitora agatotsi kubera intoganya n’imirwano by’urudaca hagati yazo n’abakiriya cyangwa abo zibye amafaranga.
Imiryango 8 ikomoka mu Karere ka Nyabihu igizwe n’abantu 14 yatahutse iva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 20 Werurwe 2015 ngo bitewe n’uko aho yabaga mu mashyamba hari umutekano muke uterwa n’intambara.
Abaturage bo mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abajura babiba imyaka n’amatungo nyamara batabwa muri yombi ngo bakarekurwa badahanwe.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2015 mu kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade cyari cyavumbuwe n’abaturage cyasenywe n’abashinzwe gutegura ibisasu.
Umugabo witwa Naruhoza Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi ubu arabarizwa mu maboko ya polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo kubaza ikibazo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka agaragaza ko ubuyobozi bwo muri uyu murenge bwamuhohoteye bukamufungisha kubera gutanga amakuru ku bantu (…)
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiwe abasore babiri nyuma yo gufatanwa udupfunyika 97 tw’urumogi aho barucururizaga iwabo mu ngo.
Umurambo w’umukecuru witwa Mukarubayiza wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo ya Munyeshyaka Alèxis, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, icyamwishe ntikiramenyekana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Francis Kaboneka, arashishikariza abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Muko kwicungira umutekano bakaza irondo, kuko ari bwo bazabasha guhashya ubujura bw’amatungo buhavugwa.
Dushimana Gilbert w’imyaka 19 wo mu Mudugudu wa Karebero mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko nimugoroba tariki 17 Werurwe 2015 yitabye Imana nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfuye gushetera amakipe (bakunda kwita “betting”) ariko ngo ntibashobore kumvikana.
Mukamurerwa Marie Goreth w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe aravuga ko kuva mu mwaka wa 2006 ashakana na Habyarimana Jean Baptiste atigeze agira amahoro kubera ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bikaba bigeze ku ntera yo kurara acuramye ahunga ko umugabo amukoresha ibyo batumvikanyeho.
Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Bugesera, Nzeyimana Phocas nawe yatawe muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa no kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko mu itangwa ry’isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera.
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiye abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ingufu z’amashanyarazi, REG, zifite agaciro ka miliyoni umunani zireshya n’ibirometero bibiri.
Mbarushimana Simon w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, akekwaho gusaba umuturage ruswa y’amafaranga ibihumbi 10.
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yanenze ibikorwa by’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR asaba ko zafatanya n’ingabo z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhashya FDLR.
Umusaza witwa Niyonzima Joseph uri mu kigero cy’imyaka 67, mu rukerera rwo ku wa 16 Werurwe 2015, yasanzwe mu muferege agaramyemo yashizemo umwuka, mu Mudugudu wa Kabuyekeru mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.