Kirehe: Basanze umurambo we mu gishanga bakeka ko yiyahuye

Habinshuti Emmanuel w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho barakeka ko yaba yiyahuye nyuma yo gusanga umurambo we mu gishanga cya Kadamu ku nkombe z’Ikiyaga cya Cyambwe ku wa 03 Gicurasi 2015.

Bamwe mu baturage baturiye icyo gishanga bavuga ko ubwo bajyaga kuhira imyaka bageze ku kiyaga babona imyenda ku nkombe z’igishanga cya Kadamu hafi y’Ikiyaga cya Cyambwe bitegereje basanga n’iya Habinshuti barebye mu mazi babona umurambo we ureremba hejuru y’amazi bahita babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubirizi, Horebu Mwangaza, avuga ko uwo mugabo yari amaze iminsi mu Karere ka Ngoma yaragiye gupagasa.

Yagize ati“Yabaga mu Karere ka Ngoma aho yari yaragiye gupagasa n’umuryango we nyuma yo gushwana n’umugore biba ngombwa ko umugore agaruka mu rugo amuhunga ariko hari hashize iminsi mike umugabo agaragara muri aka kagari ka Rubirizi ataha aho bwije ariko kuva tariki 01 Gicurasi 2015 ntiyongeye kugaragara."

Akomeza avuga ko bataramenya impamvu y’urupfu rwe gusa bagakeka ko yiyahuye ku mpamvu y’imyitwarire ye bita mibi ngo yahoraga imuranga.

Ati“Muri iyi minsi twamubonaga umugore we akatubwira ko atagera mu rugo ngo na we amubona atyo. Yararaga aho abonye agaragaraga nk’uwataye umutwe yirirwa mu nzoga, si ukuvuga ngo yari yagiye kuvoma ntibahasanze n’ubwato ngo yagiye kuroba, igisubizo wakibonera aho, turakeka ko yiyahuye gusa iyo myenda na yo yaduteye urujijo”.

Arasaba abaturage kutifatira imyanzuro mibi yo kwivutsa ubuzima mu gihe bafite ibibazo binyuranye.

Ngo ubuyobozi ni cyo bushinzwe bakwiye kujya babivuga hakiri kare bigashakirwa ibisubizo.

Habinshuti Emmanuel asize umugore n’abana babiri bakaba bateganya kumushyingura ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Gicurasi 2015.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka