Nyabinoni: Ubuyobozi n’abaturage bahize gukumira imfu z’abantu bahotorwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga buratangaza ko, ku bufatanye n’abaturage, bwahigiye ko nta muntu uzongera kwicwa ku maherere muri uyu murenge ahotowe.

Ni nyuma y’uko mu kwezi kwa Mata 2015 abantu babiri bo mu Mudugudu wa Ndaragati, mu Kagari ka Gashorera bishwe bahotowe, kandi ngo abakekwaho kubica bakaba ari abaturanyi babo cyangwa abo bari baziranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Ndayisaba Aimable avuga ko nyuma yo kubona ko umugore witwa Hatangimbabazi Thacienne yishwe ahotorewe iwe mu rugo, ndetse na Munyaneza Védaste ahotorewe mu nzira ava ku ivuriro, bigaragara ko abicanyi bari mu baturage hagati kandi ko ubusanzwe uyu murenge ngo waherukaga kugwamo abantu mu gihe cy’abacengezi mu myaka y’1997/ 1998.

Nyakwigendera Hatangimbabazi wishwe tariki ya 18 Mata 2015 ngo yaba yarahotowe n’umugabo wari usanzwe ari inshuti y’umuryango, dore ko ngo uwo mugabo yari yarakiriye amafaranga kuri Tigo Cash abana ba nyakwigendera bari boherereje nyina ngo azayaguremo inka.

Ukekwaho kwica Hatangimbabazi ngo yamubwiye ko ayo mafaranga ntayo afite ubwo bageraga mu isoko ry’inka, maze baritahira bahana gahunda ko bazasubira kuyigura ku wa gatanu, ari nabwo iryo joro Hatangimbabazi yishwe yiriwe asangira n’uwo mugabo bikekwa ko yashakaga kuzimanganya ko amufitiye amafaranga.

Urupfu rwa Hatangimbabazi ngo rusa nk’urwa Munyaneza nawe wishwe ku ya 30 Mata 2015 ahotowe n’umuntu bari baziranye wo mu Murenge wa Rongi wanatawe muri yombi.

Munyaneza ngo yari avuye kwa muganga guherekeza umugore we wari ugiye kubyara bwa mbere ategerwa mu nzira n’umusore wigize igihazi wo mu Murenge wa Rongi.

Munyaneza yigeze gutesha icyo gihazi gishaka kuniga umumotari maze kimubwira ko ngo n’ubwo atabaye umumotari we atazabona umutabara.

Ubu bwicanyi bwatumye ku wa mbere tariki ya 05 Gicurasi 2015, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abashinzwe umutekano barimo ingabo na Polisi basura uyu Murenge kugira ngo baganire n’abaturage ku cyakorwa ngo ubu bwicanyi buhagarare kandi umutekano ugaruke.

Mu kiganiro kuri telefone n’umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Muhanga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Ndayisaba Aimable yavuze ko kugeza ubu hari babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica ba Nyakwigendera, gusa ngo umuhigo ni ugukumira bene izi mfu.

Nyakwigendera Hatangimbabazi w’imyaka 45 yishwe tariki ya 18 Mata asize abana batanu, naho Munyaneza w’imyaka 28 yicwa ku wa 30 Mata, we akaba yarasize umugore n’umwana.

Ubuyobozi bukaba buhumuriza abaturage kandi bwihanganisha imiryango yabuze abayo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka