Kirehe: Yatawe muri yombi akekwaho kwiba ihene akayibaga
Subuga Gasunzu w’imyaka 25 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe akekwaho icyaha cyo kwiba ihene y’umuturanyi we, mu ijoro rishyira ku wa 12 Gicurasi 2015.
Sibobugingo Elias wo mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama wibwe ihene, yavuze ko saa yine z’ijoro yabyutse agasohoka hanze arebye aho ihene zirara asanga ni ebyiri kandi afite eshatu.
Ngo yahise atabaza umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano bashakisha aho bakeka hose, bageze kwa Subuga Gasunzu basanga ihene yarangije kuyica yatangiye no kugurishaho abaturanyi.

Aragira ati “Nkimara kubura ihene natabaje umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano n’abaturage bose barantabara dushakisha irengero ry’iyo hene tuyisanga mu nzu kwa Gasunzu yamaze kuyica yanatangiye kugurisha, yatubwiye abo yagiye aziha tugenda tujya aho yaturangiye tukazisangayo”.
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe aho afungiye, Subuga Gasunzu yiyemerera ko yayibye akavuga ko nawe atazi impamvu yabikoze, ngo kuko ari impanuka yagize akagwa mu gishuko ngo ubundi asanzwe ari umuhinzi, ndetse ngo nta n’ibiyobyabwenge anywa uretse itabi ry’igikamba.
Iyizire Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama, asaba abaturage gukora bakarya ibivuye mu maboko yabo aho kwishora mu ngeso z’ubujura.
Yakomeje avuga ko bagiye gusura umudugudu wa Kiravunga ari nawo Subuga Gasunzu atuyemo mu rwego rwo kwigisha abaturage kureka ingeso mbi zo kurya ibyo batakoreye bakamenya gukora bakiteza imbere.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|