Nyanza: Umwana yakubiswe na mukase bimuviramo urupfu

Uwimana Claudine w’imyaka 25 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza akekwaho gukubita Umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu uvuka mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza yari abereye Mukase amuziza kwiba ubunyobwa mu murima wa se wabo witwa Niyomugabo bikamuviramo urupfu.

Uwimana yabwiye Kigali Today ko yakubise uyu mwana adateganya kuba yamwambura ubuzima.

Avuga ko yamukubise ku wa kane w’icyumweru gishize amaze kwiyamwa na se wabo ko amucukurira ubunyobwa, aza kwitaba Imana ku wa gatandatu w’icyo cyumweru.

Nk’uko uyu Uwimana abisobanura, ngo uyu mwana yari abereye mu kase nta rundi rwango yari amufitiye ku buryo yamuhana agamije kumwambura ubuzima, ahubwo ngo yamukubise bidakanganye ariko agatungurwa n’uko hashize iminsi mike agahita apfa.

Uwimana avuga ko atahannye umwana yari abereye mukase ashaka kumwambura ubuzima.
Uwimana avuga ko atahannye umwana yari abereye mukase ashaka kumwambura ubuzima.

Agira ati “Hari ubwo abantu bashobora kumva ko nari mukase w’uriya mwana bagakeka ko ntamufataga nk’umwana mbyaye. Ibyo sibyo ahubwo ni ibintu byashatse kuba bimbaho bingwiririye”.

Uwimana avuga ko uyu mwana yitabye Imana na se umubyara adahari ngo kuko nawe hari hashize iminsi mike akatiwe kujya gufungirwa muri gereza ya Nyanza.

Ngo ubu urugo rwabo hasigaye umwana muto nawe kugeza ubu atazi neza uko abayeho nk’uko yabivuganaga intimba n’agahinda anyuzamo agasuka amarira.

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ari nayo icumbikiye uyu mugore, mbere y’uko dosiye ye yohererezwa parike, iravuga ko imukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu.

Ikomeza ivuga ko hari ibimenyetso simusiga byabagaragarije ko uriya mwana yishwe n’inkoni yakubiswe ku buryo bukomeye ngo zikaba ari nazo zabaye intandaro yo gutuma yitaba Imana kuko atavurijwe igihe.

Iki cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu nk’uko ingingo y’151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ahanwe cyane uwo ni umugome

HAVUGIMANA ERINESTE yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

inkoni ivuna igufwa ntica ingeso. ababyeyi twegere abana tubagire inama tutabahutaje.

MUKANDORI REGINE yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

ndagushimiye kuciyumviro canyu vyukuri ingeso nkiyo abavyeyi barakwiye kwikebuka

violette niyukuri yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka