Kamonyi: Yagiye gukiza abarwanaga bamuruma ugutwi baraguca

Umugabo witwa Masumbuko Jean ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 10 Gicurasi 2015, yarumwe ugutwi n’uwitwa Bapfakurera Jean Claude araguca.

Masumbuko yanyuze kuri Bapfakurera mu Mudugudu wa Bikamba, Akagari ka Kigese, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ari gukubita uwitwa Nsanziki, afatanyije na murumuna we witwa Ngenzi.

Bapfakurera yagize gukiza uwakubitwaga bamuruma ugutwi baraguca.
Bapfakurera yagize gukiza uwakubitwaga bamuruma ugutwi baraguca.

Masumbuko yagiye gukiza Nsanziki kuko yabonaga abo bavandimwe bamuzahaje ariko ntibyamuhira kuko bahise bamuhindukirana bakamukubita, Bapfakurera ahita amuruma ugutwi araguca.

Karahamuheto Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese atangaza ko uretse ubusinzi, aba bagabo nta kindi kintu kizwi bapfaga.

Nsanziki wakubitwaga ngo yakomeretse bidakabije ajya kivurirwa ku kigo nderabuzima cya Kigese, ndetse n’uwaciwe ugutwi, naho Bapfakurera wamurumye afungiye muri kasho ya Polisi, Sitasiyo ya Runda.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo   ( 3 )

uyumugabo turamuzi yihangane gusa poric nikurikirane izonkozi zibibi

orug yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

cyereka nawe baguciy akumva

nitwa Sebanani j.m.v yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

mbega aho abantu tugeze,kuryana bose inyamaswa koko? dusenge cyane Imana idukize umutima wakinyamaswa,arko amategeko akore akazi kayo pe birakabije nabandi babonereho iyingeso ko arimbi,murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka