Umurundikazi witwa Mukashema Divine w’imyaka 17 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera akekwaho icyaha cyo kubyara umwana agahita amuhamba akiri muzima.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2015, ku biro by’Akagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru haraye hibwe ibendera.
Umukecuru witwa Nikuze Edite wo mu Kagari ka Muganza mu murenge wa Gatore kuwa 07 Mata 2015 mu ma saa tanu bamusanze mu rutoki rwe aho yakoraga yapfuye, umuryango we ukaba uvuga ko asanzwe arwara umutima.
Mbere gato y’uko Abanyarwanda batangira igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakore Abatutsi, mu mirenge ibiri y’ Akarere ka Ruhango ngo hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ubuyobozi burahumuriza abturage ko buri maso akaba nta kizabahungabanya.
Umukozi wo mu rugo witwa Nsabimana Jean de Dieu w’imyaka 20 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera akekwaho gusambanya abana b’abahungu batatu.
Polisi y’u Rwanda yasubije umurucuruzi wo mu Burundi witwa Gloria Uwimana ibicuruzwa bye, nyuma yo kubifatira mu modoka y’injurano ku mupaka w’Akanyaru, yibwe mu gihugu cy’u Buyapani ikazanwa gukoreshwa mu Burundi.
Ku wa 3 Mata 2015, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yerekanye abantu batandatu ikurikiranyeho ubujura buciye icyuho bwibasiye bamwe mu batuye mu Mujyi wa Nyanza mu minsi ishize bakibwa bimwe mu bikoresho byo mu nzu.
Umugabo witwa Kwigira Théogene w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Nyakabuye, Umurenge wa Byimana wo mu Karere ka Ruhango, ku wa tariki ya 03 Mata 2015, bamusanze mu nzu ye yimanitse mu mugozi yamaze gupfa.
Kavamahanga Emmanuel na Uwitonze Elias uzwi ku izina rya Polisi bo mu Kagari ka Rwanyamuhanga mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bari mu maboko ya Polisi bakekwaho urupfu rw’umugabo witwa Niringiyiyaremye Jean Félix basanze mu muhanda yapfuye.
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 194 bahawe igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu kamaro ariko bakayitoroka ariko bakongera gufatwa, boherejwe mu kigo ngororamuco cya Ngororero aho bari guhabwa uburere mboneragihugu.
Umugabo witwa Nziyumvira Jean d’Amour utuye mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yaburiwe irengero nyuma yo gutema umwana we w’imyaka itatu agapfa ndetse akanakomeretsa umugore we, ubu akaba ari mu bitaro bya Ruhengeri.
Inama y’Umutekano yaguye y’Akarere ka Gakenke yo kuri uyu wa 02 Mata 2015 yagaragaraje ko umubare w’ibyaha bihungabanya umutekano wiyongereye ukava ku byaha 13 ukagera kuri 18 mu kwezi kwa Werurwe 2015.
Uwamahoro Alphonsine w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza aravuga ko yataye umugabo we ku buryo budasubirwaho ahunga ihohoterwa yari amazemo imyaka irindwi, dore ko babanaga ariko batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko ibyaha bishingiye ku rugomo bikunze kugaragara hirya no hino mu mirenge itandukane y’Akarere ka Gatsibo, biba bifitanye isano ya hafi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa 01 Mata 2015 umugore witwa Izandinda Honorine wo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro yaburiwe irengero baza kumusanga yaguye mu mugezi wa Sebeya yitabye Imana.
Umugabo witwa Uwimana Prosper utuye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro ari gushakishwa kuko yatemye umuntu ahita aburirwa irengero.
Agatsiko k’abantu umunani bo mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi bari bagiye gutera urugo rw’uwitwa Twagirayezu Frederic wo mu Mudugudu wa Gahinga kugira ngo bamwivugane, ku bw’amahirwe bahura n’irondo bararwana ariko ribarusha imbaraga, batatu muri bo barakomereka ubu bari kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Mushaka, (…)
Mu gihe abaturage bo mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Cyambwe, mu Murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi bishimira ko bamaze kugera ku iterambere, bahangayikishijwe n’abajura babatwara ibikoresho byo mu nzu ndetse n’abasarura imyaka ya bo mu mirima.
Umugabo witwa Habyarimana Evariste utuye mu Mudugudu wa Gatare , mu Kagari ka Rebero ho mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba ashinjwa kwica umugore we witwa Uwineza Francine.
Abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Mirama ya 1, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade barakomereka.
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka, kuri uyu wa 30 Werurwe 2015 ngo batoraguye munsi y’umuhanda umurambo w’umugabo witwa Ngeraguhiga Leonidas ngo wari umupagasi mu ako karere.
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 30 Werurwe 2015 mu ma saa mbiri umugabo witwa Rwabirindi Franҫois bamusanze mu nzu aho yari acumbitse mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe yapfuye.
Impanuka zibera muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu Nkengero zayo zikomeje kwiyongera, bikavugwa ko biterwa no kubura feri ndetse n’amakorosi menshi ahagaragara.
Kuri uyu wa 30 Werurwe, Mahoro Emmanuel w’imyaka 29 w’umurembetsi yarasiwe na polisi y’igihugu ishami rishinzwe kurwanya magendu agerageza kuyirwanya, mu Mudugudu wa Tabagwe Akagali ka Tabagwe ho mu Murenge wa Tabagwe.
Kuri uyu wa 29 Werurwe 2015, abasore bane bo mu murenge wa Jenda bitabye Imana bazize impanuka nyuma yo kugongana n’imodoka ya Daihatsu ifite Puraki RRA432K bo bari ku igare.
Ku wa 27 Werurwe 2015 mu ma saa sita n’igice z’amanywa, mu Mudugudu wa Sangano, Akagari ka Nyamiyonga, Umurenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, hatoraguwe umurambo wa Ngerageze Janvier w’imyaka 32 mu muringoti woroshwe imyambaro.
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yakusanyije ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga n’ibindi yafashe mu bihe bitandukanye ndetse inagaragaza ububi bifite ku buzima bw’ababikoresha.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu RAB 077 K itwaye amajerekani 40 ya melase ikoreshwa mu kwenga inzoga itemewe ya kanyanga.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Werurwe 2015, umusaza Gashari Paul w’imyaka 75 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Ruhita, Akagali ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi bikekwa ko yishwe n’abana be yibyariye bamuziza isambu yari amaze kubatsindira mu rukiko.
Mu Murenge wa Nyarubuye Akarere ka Kirehe abantu icumi barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Nyarubuye nyuma yo kurya inyama z’ihene yipfushije.