Kirehe: Birakekwa ko yananiwe gutunga abana umunani agahitamo kwiyahura

Umugabo witwa Ngendahimana Céléstin w’imyaka 44 wo mu Kagari ka Kamombo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe bamusanze yiyahuye mu rugomero rwa Mahama ku wa 10 Gicurasi 2015.

Abaturanyi be bavuga ko impamvu nyamukuru bakeka yamuteye kwiyahura ari ubusinzi bumutera kunanirwa inshingano ze zo kurera abana umunani yabyaye akabiharira umugore.

Ngo nta munsi ushira mu rugo rwe hatabaye intonganya aho umugabo afata ibyo mu rugo akagurisha akirirwa yasinze, mu gihe umugore yirirwa akora wenyine ashaka icyabeshaho abo bana.

Mukantwari Francine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kamombo, avuga ko basanze umurambo wa Ngendahimana mu rugomero rwa Mahama, ndetse ko yiyahuye bitewe n’ibibazo asanganywe by’ubusinzi kandi afite n’inshingano zitamworoheye zo kurera indahekana yabyaye.

Ati “Yari afite ikibazo cy’abana benshi yabyaye bigakubitiraho ko inzoga zari zaramutesheje umutwe, ibaze umuntu muhura mu gitondo ukabona yasinze? Yahuraga n’ibibazo bimukomereye ntabashe kwiyakira. Nk’ubu yashatse 1995 ariko afite abana umunani ibyo byatumaga yiyahuza inzoga”.

Akomeza agira ati “Uwo munsi yari yiriwe atongana n’umugore we bapfa gusesagura umutungo. Kubera ko yari yasinze urumva ubwonko bwahise bumuyobora kujya muri ayo mazi niko gupfa, ni kenshi abayobozi twajyaga guhosha amakimbirane iwe ariko ubusinzi bukanga”.

Mukantwari agira inama abaturage abasaba kumenya kwiyakira no kwakira ubuzima umuntu arimo, ikindi ngo bakirinda ubusinzi kuko buri mu bikurura amakimbirane mu miryango ndetse bakaringaniza urubyaro babyara abo bashoboye kurera.

Nyuma yo kugeza umurambo wa Ngendahimana mu bitaro bya Kirehe ngo ukorerwe isuzuma barangije ku mushyingura.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka