Burera: Icumbi ry’abanyeshuri ryo mu kigo cy’amashuri cya Runaba ryahiye rirakongoka (yavuguruwe)
Inkongi y’umuriro yibasiye inzu yaryamagamo abanyeshuri (Dortoir) b’abahungu 130 biga mu kigo cy’amashuri cya Runaba (E.S. Runaba) giherereye mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, irashya irakongoka n’ibyari birimo byose.
Ngirwanabagabo Emmanuel, umuyobozi w’icyo kigo, avuga ko iri cumbi ryatangiye gushya nimugoroba mu masaha ashyira saa moya, ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2015, ubwo abanyeshuri bari barimo gusubiramo amasomo (étude).
Ngirwanabagabo yatangarije Kigali Today ko igitangira gushya bahise batabara batangira kuzimya ariko birabagora, bituma ibyari birimo byose bishya harimo imifariso abanyeshuri baryamaho, ibitanda, imyenda y’abanyeshuri n’ibindi bikoresho byose byari birimo.

Akomeza avuga ko batari bamenya agaciro k’ibyangijwe n’iyo nkongi kuko bakibibara. Ikindi ngo ni uko batari banamenya icyateye iyo nkongi kuko icumbi ryahiye nta muntu urimo kandi ngo n’amatara yaho yari ajimije.
Ngirwanabagabo akomeza avuga ko nta munyeshuri wagize ikibazo. Abararaga muri iryo cumbi ryahiye ngo bamwe baraye mu mashuri abandi bajya kurarana na bagenzi babo mu yandi macumbi y’abahungu atahiye.
Akomeza asaba ubuyobozi ko bwabatabara bukabafasha, bityo abanyeshuri bagakomeza kwiga nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko bari gukora ku buryo bafasha icyo kigo mu buryo bwihuse.
Agira ati “Turi gupanga kugira ngo uyu munsi (11 Gicurasi 2015) nibura iby’ibanze biboneke: za matela, ibiringiti n’amasabune, ibintu byose umuntu akenera umunsi ku wundi”.
Akomeza avuga ko iryo cumbi rikenewe kubakwa bundi bushya. Niyo mpamvu ngo bari kubarura agaciro karyo kugira ngo babishyikirize Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) bityo izabafashe kuryubaka, inabahe ubundi bufasha.
Si ubwa mbere icumbi riraramo abanyeshuri rishya mu Karere ka Burera kuko no mu mpera z’umwaka wa 2012 icumbi ryararagamo abanyeshuri b’abahungu 194 bo muri E.S. Kirambo ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rigakongoka, rihiramo ibikoresho byose by’abanyeshuri bakoreraga ibizamini bya Leta muri icyo kigo.
Icyo gihe ibyangijwe n’iyo nkongi byabarirwaga muri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo banyeshuri bakomeze kwihangana kandi twasaba Leta n’undi muntu wese ufite ubushobozi kubafasha bakababa hafi.