Rwamagana: Umugabo yishe undi amukubise ifuni mu mutwe
Umugabo witwa Musemakweli Théoneste yishe umusore witwa Riberakurora Ramazani w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Bacyora, Akagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana amukubise ifuni mu mutwe, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 04 Gicurasi 2015.
Amakuru aturuka mu Kagari ka Sibagire aravuga ko intandaro y’ubu bwicanyi ari umukobwa wari ihabara rya Musemakweli yasanze asangira na Riberakurora.
Mu masaha asaga saa cyenda z’igicamunsi ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Murenge wa Kigabiro w’Akarere ka Rwamagana, ivuga ko Musemakweli w’imyaka 30, ufite umugore n’abana babiri, amaze kwivugana Riberakurora amujijije uwo mukobwa bivugwa ko yari ihabara rye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yabwiye Kigali Today ko ubwo bwicanyi koko bwabaye ndetse ko ku bufatanye n’inzego zose, barimo gushakisha Musemakweli ngo atabwe muri yombi kuko yahise acika akimara kwica Riberakurora.
Mu butumwa bwe, Rushimisha, asaba abaturage b’Umurenge wa Kigabiro gucika ku ngeso yo kwihanira kandi bakirinda kunywa inzoga mu masaha y’akazi, ngo kuko ubusinzi ari indandaro y’urugomo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje, ariko se abavuga kwihanira ubundi yari yakorewe ikihe cyaha? ahubwo dufatanye duhashye ibiyobyabwenge , za siriduwile, ariko uriya azafatwa vuba kuko nawe ago ari ubu ntariho. murakoze
mbega umugabo wumugome! inzego zibishinzwe nizikore akazi kazo kuko birakabije. twifatanyije numuryango wanyakwigendera niwihangane
numvaga nawe mwamukatira urwogupfa
yewe aha,Imana nidutabere,uwomugabo yatewe namashitani pe!inzego zibishinzwe nizimushake amategeko yubahirizwe pe.amuhe urumukwiye ,nabandi barebeho,mbega umutima wakinyamaswa wee.Murakoze.
Abana be bagiye kurerwa gipfubyi,umugore abandi bamucyure nawe akanirwe urumukwiye mu nkiko.imana nayo izabimubaze! kubura ubwenge.com
rwose kwihanira sibyiza
umuryango wvuwo musore wihangane *