Kirehe: Umusore arakekwaho kwica umusaza w’imyaka 67
Maniraho Aloys w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe arakekwaho kwivugana uwitwa Burakeba Juvenal w’imyaka 67 mu rukerera rwo ku wa 05 Gicurasi 2015.
Nsengimana Silas wakoraga akazi ko gushyira umuriro muri terefoni mu kigo cy’amashuri cya Butezi niwe wamenye urupfu rw’uwo musaza bwa mbere ubwo yahageraga mu rukerera agiye kureba terefoni yaraje ku muriro.
Agira ati “Nari naraje terefoni 9 ku muriro nzindutse njya kuzireba ngeze mu muryango nkubitana n’umuvu w’amaraso, ninjiye mbona umusaza umutwe wose bawujanjaguye ubwonko n’amagufa byagiye bisohoka hanze ngira ubwoba ndatabaza”.

Yavuze ko mu batabaye na Maniraho yarimo batangiye kumukeka agira ubwoba aragenda bajya kumushaka, bamusanga mu gishanga afite ubuhiri, umuhoro n’ibindi byuma.
Ngo yabonye bamusanga amanika umuhoro ashaka kubarwanya abonye umupolisi agira ubwoba arawurambika baramufata.
Maniraho ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Kirehe ariyemerera ko ari we wishe uwo musaza ubwo yashakaga kwiba terefoni, akavuga ko yari yataye ubwenge kubera inzoga nyinshi yari yanyweye.
Nyina avuga ko nawe yumvise iyo nkuru mu gitondo ko umuhungu we yishe umuntu ariko ngo ntibyamutunguye.
Ati “Nanjye yashatse kunyica, ubu mfite ubwoba ko azankuraho kuko n’inzu yarayinyambuye nshumbitse mu gakoni ubu nabaye impunzi. Numvise ko yishe umuntu ntibyantungura kuko yabaye igikoko ntacyo atinya”.
Ubuyobozi ntibuvugwa neza mu mikemurire y’ibibazo
Hakizimana Jack uyobora umudugudu w’ Umubano II avuga ko uwo musore yabananiye ariko ubuyobozi ntibugire icyo bukora.
Ati “Nta muturage urara asinziye. Ni kenshi natanze raporo mu kagari ubwo yacogaguraga ingurube nyina yoroye, yiba n’iduka ry’umuturanyi n’ibindi bikosa ntarondoye ubuyobozi bw’akagari bukampindura umusazi birambabaza”.
IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko abantu badakwiye gutegereza ko umuntu yambura abaturage ubuzima, ahubwo ko bagomba kumugaragaza hakiri kare.
Avuga ko abantu bakwiye gukora dore ko izo terefoni yiciye umuntu zidafite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 100.
Yongeye kubibutsa ko umuturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, uranzwe n’ibikorwa bibi akavanwa mu muryango akigishwa, kandi abafite ibigo bagashyiraho uburinzi bufatika kuko umuntu umwe ataba ahagije kurinda ikigo.
Mu gihe icyaha cyamuhama yahanwa n’ingingo y’140 aho iteganya ko umuntu wishe undi ahanishwa igifungo cya Burundu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|