Ngoma: Umukobwa w’imyaka 23 arashinjwa gukuramo inda
Kayirangwa Isabelle w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitatiyo ya Police ya Kibungo ashinjwa gukuramo inda y’amezi atanu akajugunya umwana mu musarani.
Amakuru yo gukuramo inda k’uyu mukobwa ngo yamenyekanye kuri uyu wa 03 Gicurasi 2015 ubwo uwitwa Habimana wari wahawe akazi ko kuvidura umusarani maze akaza kubona harimo uruhinja rwapfuye ahita atabaza abaturanyi.

Ubwo abantu bari bamaze kuhagera ari benshi batangiye kwibaza uwaba yakoze ayo mahano babajije Kayirangwa maze ngo ntiyazuyaza ahita yemera ko ari we wabikoze bahita batabaza inzego zishinzwe umutekano zimuta muri yombi.
Ngo bigaragara ko Kayirwangwa gukura inda yari yabigendereye kuko ngo yari amaze iminsi ibiri ageze mu Karere ka Ngoma aje gusura musaza we ukora ku Bitaro Bikuru by’Akarere ka Ngoma, mu Mudugudu w’Amarembo ho Murenge wa Kibungo ari na ho yakoreye iki cyaha yiyemerera.
Bamwe mu bakobwa baganiriye n’itangazamakuru bamaganira kure iki gikorwa cyakozwe na mugenzi wabo aho bemeza ko ari igikorwa cyo kubasebya bityo bagasaba ko yahanwa.
Muhawenimana Sifa utuye mu Murenge wa Kibungo yagize ati “Birababaje kandi ni akumiro kubona umukobwa ukiri muto akora amahano yo kwica umwana we, urubwa yaruduteye twese erega burya ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose.”
Ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu wabereyemo iki cyaha, Ntitumukiza, asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu busambanyi kuko ari ho bakura kuba batwara inda zitateguwe ari na byo bituma bakora ibyaha byo kuzikuramo.
Uretse kuba abakobwa batewe inda batabiteguye bakuramo inda bikanabaviramo gufungwa,hari n’abo usanga bamara kubabyara bakabajugunya cyangwa bakabica.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega umukobwa ukoze amahano,mbabajwe nuwo muzira nenge avukije ubuzima,Imana imwakire pe,ategeko yubahirijwe ahabwe urumukwiye kabisa.