Nyanza: Umugore yaketsweho gucuragura arakubitwa kugeza apfuye

Umugore witwa Icyitegetse Fortunée w’imyaka 56 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, yaketsweho gucuragura mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 Gicurasi 2015 maze arakubitwa kugeza ashizemo umwuka.

Abakubise uyu mugore kugeza ashizemo umwuka bakaba banabyiyemerera bavuga ko yari yambaye ubusa buri buri ari kumwe n’undi mugore bari bafatanyije mu guhamiriza ku rugo rwabo ngo barimo gucuragura banavuga amagambo menshi batabashije kumenya ubusobanuro bwayo.

Abaturanyi bari bahuruye baje kureba ibyabaye.
Abaturanyi bari bahuruye baje kureba ibyabaye.

Ngo umugore wundi bari kumwe yahise abacika ariko Icyitegetse we bamugwa gitumo maze niko kumuhondagura kugeza ubwo yashizemo umwuka, barangije batumaho abana be bamuzanira imyenda ngo kuko we yacuraguraga ameze nk’uko yavutse.

Muhire Vincent wiyemerera gukubita uyu mugore avuga ko ubwo yacuraguraga mu rugo rwabo hari nka saa munani z’ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2015 ari kumwe n’undi wirukankanye ibintu yari afite mu ntoki batabashije kumenya ibyo ari byo.

Bamwe mu baturage bavuga ko bazi neza uyu Nyakwigendera kuva mu bwana bwe baravuga ko nta bikorwa byo gucuragura bari bamuziho, ahubwo ngo abamwishe bamukoreye ibikorwa by’urugomo bamufatanya n’inzoga ngo yari yanyweye agataha muri icyo gicuku yadabagiye.

Nyirantabareshya, umugore wari uturanye nawe yabwiye Kigali Today ko urupfu rwe rwabababaje cyane kubona bamuhohotera barangiza bakamwita umurozi kandi ngo nta bikorwa nk’ibyo yari amuziho kuva bamenyana.

Aha niho nyakwigendera yari atuye.
Aha niho nyakwigendera yari atuye.

Undi nawe yunzemo avuga ko uyu mugore bishoboke ko yaba yagambaniwe ngo kuko n’ubundi hafi yaho bamufatiye bakamuhondagura hari hakunze kubera ibikorwa by’urugomo bikorwa n’insoresore zihatangirira abantu zikabakubita zikanabambura ibyabo.

Polisi y’igihugu Ikorera mu Karere ka Nyanza yagiye gufata umurambo w’uyu mugore iwujyana mu bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo hamenyekane icyamwishe, ndetse yanataye muri yombi abantu babiri bemera ko bagize uruhare mu kumukubita kugeza apfuye mu gihe hagikomeje gushakishwa n’abandi babigizemo uruhare.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mubyeyi ibye bikurikiranirwe hafi kuko bibaho ko umuntu ahohoterwa babona ingaruka zigiye kubabaho bagashaka icyokumubeshyera kandi niyobyaba aribyo singombwa kwica umuntu ahubwo yashyikirizwa ubutabera murakoze

Sebabumbyi emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

imana imuhe iruhuko rindashira

kajyambere j.d yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka