Kirehe: Umugore yari amwivuganye Imana ikinga ukuboko

Bisekere Jonas wo mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe arwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’umugore we Mukabugingo Philomène, ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2015 amutemesheje umuhoro mu bice binyuranye by’umubiri.

Niragire Epiphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntaruka aviga ko batangiye barwana ubwo umugabo yabazaga umugore we impamvu atashye atinze, barashwana kugera ubwo umugore afata umuhoro awukubita umugabo.

Ati “Bapfuye ibintu bimeze nk’iby’abana. Umugore yatashye nyuma y’umugabo agabuye umugabo amubwira ko yabiroze bitewe n’uko atashye akerewe, bakomeza gutongana umugore yegura umuhoro awukubita umugabo mu mutwe umugabo ahita agwa, uko nabonye umugore yari afite mo agasamusamu”.

Umugore yamutemye mu mutwe, mu mbavu, mu mugongo no mu mavi.
Umugore yamutemye mu mutwe, mu mbavu, mu mugongo no mu mavi.

Kigali Today yasuye Bisekere aho arwariye mu bitaro bya Kirehe, ananirwa kuvuga asaba umuturanyi we umurwajije kuvuga mu mwanya we.

Nzabarushimana Jean Baptiste, umurwaje, yavuze ko mu ma saa moya n’igice Bisekere yari mu rugo n’abana yarakajwe no kuba umugore we yatinze gutaha, ngo mu ma saa mbiri nibwo umugore we yinjiye yasinze baratongana batangiye kurwana umugore afata umuhoro aramutema.

Yagize ati “Mu ma saa moya n’igice umugabo yaganirizaga abana uburyo nyina wabo ananiranye nyuma yaho umugore aza amukinguza batangira gutongana bivamo kurwana, umugore yegura umuhoro awumucogagura umubiri wose, mu mutwe mu mbavu no ku mavi, abana bavuza induru dutabaye dusanga umugabo aravirirana ntabasha no kwiyegura”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntaruka arakangurira abaturage kugaragaza ibibazo bafitanye mu miryango bigakemurwa n’ubuyobozi aho kubyihererana bikaba byabaviramo kwicana.

Mukabugingo Philomène aho afungiye kuri Polisi i Nyarubuye avuga ko yakoze ikosa bimutunguye, ngo nta mugambi yari afite wo gutema umugabo we.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko rwose twafashije police mugutanga amakuru koko kowenda ihohoterwa ryomungo ryacika uwomugore rwose ubutabera bumuhane iryo nihohotera ryomungo

alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Uwo mugore ahanwe kuko yakoze amahano kdi abo bana bihangane.

M.NIYONSABA LEONILLE yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

nibisekere pe

elias yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

uwo mugore ahanwe nkuko umugabo utemye umugorewe ahanwa abashakanye barareshya imbere y’amategeko .NIHANGANISHIJE ABO BANA

SEMANA FELICIEN yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka