Karangazi: Babiri bakubiswe n’inkuba bahita bapfa
Mu ijoro ryo ku wa 01 Gicurasi 2015, inkuba yakubise abantu babiri bahita bitaba Imana mu Mudugudu wa Bwanga, AKAGARI ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Saa mbiri z’ijoro n’iminota 20, nibwo Kayesu Odette w’imyaka 19 y’amavuko yajyaga kureka amazi kwa Nyirabahutu Liberathe w’imyaka 48 bose bahita bakubitwa n’inkuba bagerageza kureka amazi. Ubusanzwe inzu ya Kayesu nta mureko igira ari nayo mpamvu yagiye ku muturanyi we bafatanya kureka.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, arihanganisha imiryango yagize ibyago, akanakangurira abantu cyane abatuye mu midugudu kwifatanya bakagura imirindankuba kuko idahenze.
Kayigi akomeza asaba abaturage kwirinda ibintu byakurura inkuba nko kugenda mu gihe imvura igwa, kwambara inkweto, kwirinda gukoresha amatelefone, amaradiyo n’ibindi bishobora gutuma habaho imirabyo.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|