Bugesera: Yafashwe nyuma y’imyaka 9 atorotse gereza ya Rilima

Umugabo witwa Nzeyimana Christophe w’imyaka 45 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, nyuma y’imyaka 9 yari amaze atorotse gereza ya Rilima, aho yari afungiye ibyaha byo gufata ku ngufu no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Nzeyimana Christophe yakatiwe n’urukiko gacaca igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Urwo rukiko rwaje no kumukatira igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi maze ahita ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Rilima, akaba atarahamaze kabiri kuko yahise atoroka.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ivuga ko yari imaze iminsi yakira ibirego by’abaturage bo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata bivuga ko uyu mugabo abambura ibyabo ndetse akanafata abagore ku ngufu, nibwo bamushakishaga ariko bakamubura.

Nzeyimana yari amaze imyaka icyenda atorotse Gereza ya Rilima.
Nzeyimana yari amaze imyaka icyenda atorotse Gereza ya Rilima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Murenzi Jean Marie Vianney, avuga ko mu ijoro ryo kuwa 28 Mata 2015 ari bwo irondo ryaje kumufatira mu Mudugudu wa Gatwe mu Kagari ka Bitaba mu Murenge wa Mwogo ari mu kabari anywa inzoga.

Yagize ati “Yirinze kugira icyo atangaza maze akavuga ko aho dosiye ye yari iri ahazi. Ubundi tubajije polisi itubwira ko yatorotse gereza nyuma yo kutarangiza igifungo yakatiwe n’urukiko gacaca”.

Avuga ko polisi kandi yahise ibatangariza ko uyu mugabo yari amaze iminsi akora ibyaha bitandukanye byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse no kwambura abantu ibyabo abategeye mu nzira.

Akomeza agira ati “Turasaba abaturage ko bagomba kwicungira umutekano maze umuntu wese babonye bakihutira kubimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano, kuko akenshi abanyabyaha bahora bihishahisha”.

Aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata ntashaka kugira icyo atangaza.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko agiye gusubizwa muri Gereza ya Rilima maze agakomeza igihano yari yarakatiwe, kuko nta kindi ashobora guhabwa kirenze icyo yari yarahawe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abantu nk aba batoroka amagereza mujye muhita mubafata hakiri kare, mbega umugome

h yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

MUJYEMUTUBABARIRA. NIHAFATWA ABAGOME. NKUYU. AMAGEREZA AJYE ABACUNGA .KUKO ASHOBORA GUHORATOROKA. USIBYEKO WAGIRANGO, AFITE NIBIMUKORESHA.

SARI yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka