Bugesera: Yaguye mugico cy’abagizi ba nabi baramutemagura

Umugabo witwa Tuyisenge Anatole w’imyaka 30 y’amavuko, yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi baramutemagura bamusiga ari intere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ruhuha, Mushenyi Innocent. avuga ko byabaye muri iri joro ryo ku wa 11 Gicurasi 2015 mu ma saa moya z’umugoroba ubwo Tuyisenge yari avuye guhinga mu isambu yo kwa sebukwe mu murenge wa Ngeruka, ahura n’abagizi ba nabi baramutemagura, banamutwara igare yari afite.

Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko abamutemye bamutwariye igare gusa, amafaranga na telefoni yari afite ntibabikoraho. Byabereye ahantu ubona ko hadatuwe kuko abenshi mu bari bahatuye bagiye gutura mu mudugudu , hafi aho hari ikigo cy’ishuri ribanza gusa. Biracyekwa ko ababa bamugiriye nabi ari abo aho yari avuye guhinga kwa sebukwe, ariko aya makuru ntawahita ayemeza kuko iperereza riracyakomeza.”

Avuga ko muri uyu murenge ubugizi bwa nabi nk’ubu butari buhasanzwe, inzego zibishinzwe zikaba ziri gukora iperereza ku baba bagize uruhare mu gutema uwo muturage.

Urebye ku ifoto (tutaribushyira hano kubera uko imeze) uyu mugabo bamutemye mu rwasaya ku buryo umuhoro bigaragara ko waturutse ku munwa ukagera ku gutwi. Umuhoro wa kabiri bawukubise ku nkokora akaboka gashaka gucika naho uwa gatatu ufata ikiganza ku buryo kiregarega gisa n’ikigiye gucikaho.

Naho umuhoro wa kane bigaragara ko bawukubise inyuma y’ugutwi bazamura ufata mu mutwe.

Polisi ikaba yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi maze bashyikirizwe ubutabera baryozwa ibyo bakoze.

Tuyisenge Anatole yoherejwe kuvurirwa mu Kigo Nderanderabuzima cya Ruhuha ariko kubera ukuntu ameze nabi yahise yoherezwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, aracyahumeka.

Ubusanzwe uyu Tuyisenge akaba atuye mu mu Kagari ka Gatanga, Umurenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri birababaje pe.kuki abantu bu witeka,bakomeje guhohoterwa.police yite kurabo bagizi banabi.abaganga nabo bite kumurwayi.

Boase yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

ariko abanyarwanda bagikomeje ubwicanyi nkubwo baba ari bazima kweli?police nikore akazi kayo abo Bantu bazahanwe by’intangarugero

alias yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka