Polisi yasobanuye impamvu itanga amahugurwa akarishye nk’aya gisirikare
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda isigaye itanga amahugurwa ku bapolisi bayo ameze nk’aya gisirikare mu rwego rwo kwitegura ikibazo icyo ari cyo cyose cyavangira umutekano w’abantu n’ibintu.
Hari mu kiganiro yagiriye kuri KT Radio hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, kigamije gusobanura ingamba zo gucunga umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru, umunyamakuru.
Umukazana Germaine, ashingiye ku mashusho y’abapolisi basoje amahugurwa i Gishari, ajyanye n’imyitozo yo kwirwaho nta ntwaro, yagize ati “Dusigaye tubona imyitozo iremereye y’abapolisi, imeze nk’iya gisirikare, aho ujya kubona ukabona baciye mu muriro” maze amubaza impamvu zo gukaza imyitozo kuri urwo rwego.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga mu kumusobanirira yamubwiye ko ubusanzwe imyitozo y’izo nzego zombi ntaho yakaba itandukaniye. Yifashishije urugero aho Polisi y’u Rwanda yifatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa butandukanye bwo kurwanya ibyihebe.
Ati “ Rero ugomba kumwigisha umutegurira ko agiye agomba kuba yakwirwanaho.”
Yakomeje agira ati “Ariko na none turi mu isi aho usanga ibyihebe biza bikarwanira mu mujyi bikaba byaza bikinjira nko muri iyi nyubako ya CHIC bigafatiramo abantu bugwate.”
Aha ACP Rutikanga akaba yasobanuye ko kugira ngo uhangane n’abantu nk’abo baba bitwaje intwaro, bisaba ko uba warize ameyeri mesnhi ya gisirikare, ati “Uburyo rero twigamo twiga duteganya ibyo byose.”
Yasobanuye ko mu myitozo bahabwa abapolisi bategurwa mu ngeri zitandukanye haba mu muhanda, ku bibuga by’indege, n’ahandi hatandukanye kandi amahugurwa agatanga hakurikijwe inshingano baba bagiyemo.
Ati “Tunohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro, kandi ntugire ngo iyo bagiye mu butumwa bw’amahoro baba bameze nk’abagiye gucunga umutekano muri sitade.”
ACP Rutikanga akaba yabwiye abamwumvaga ko guha abapolisi imyitozo nk’iyo bitavuze ko baba barimo kubigisha igisirikare, ko ahubwo ari uko hari n’imirimo ya gipolisi usanga isaba imyitozo n’iya gisirikare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|