Ngoma: Barasabwa kutitiranya suruduwire n’ ibiyobyabwenge

Nyuma y’uko abantu bakomeje gusaba ko inzoga ya suruduwire yahagarikwa mu Rwanda kubera ko abayinyweye ituma basa n’abataye ubwenge ndetse bakishora mu bikorwa by’urugomo,ubuyobozi mu Karere ka Ngoma buvuga ko ntakibazo ifite.

Ubuyobozi muri aka karere busobanura ko ikibazo kiri ku bayinywa bayivanga n’izindi nzoga ngo basinde vuba ndetse ngo ntibamenye kwigerera bakanywa nyinshi bikabateza ibibazo.

Ngo usanga abaturage biyahuza Suruduwire batanariye kubera ko igira make ikabagaragura.
Ngo usanga abaturage biyahuza Suruduwire batanariye kubera ko igira make ikabagaragura.

Hirya no hino mu tubari usanga abantu bavanga iyi nzoga ya suruduwire (ifite 42% y’alukolo) n’izindi nzoga nka Turbo,urwagwa Primusi,mitsing n’inzi nzoga bavuga ko kuyivanga bashaka ko ibica vuba(ibasinza vuba).

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma rugaragaza impungenge ruterwa na bagenzi babo ndetse n’ababyeyi babo usanga barazahajwe n’iyi nzoga ya suruduwire,ndetse ugasanga akenshi iyi nzoga iba imbarutso y’ibyaha by’umutekano muke ugaragara iwabo.

Uwitwa Kyigire wo mu Murenge wa Kibungo yagize ati "Rwose iriya nzoga mbona bayica kuko njye mbona ari kanyanga kuko abayinyweye bahita basara bagatangira kurwana.Uwayinyweye ntimwagirana ikibazo ngo umukire,yanakwica. Nicibwe rwose abantu bashize bapfuye bahagaze.”

Iyi mvugo y’uko suruduwire igira ingaruka mbi ku baturage bayinyweye ikabatwara usanga Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice,abigarukaho kenshi aho avuga ko ikibazo cy’iyi nzoga gikwiye kwigwaho neza n’inzego bireba hagafatwa ingamba.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Ubukungu, Mupenzi George, asaba abanywa iyi nzoga kuyinywa mu rugero kandi bakirinda kuyivanga n’izindi.

Akomeza avuga ko suruduwire yapimwe bagasanga nta kibazo ifite ahubwo uburyo abayinywa bayikoresha ngo akaba ari bwo buteza ikibazo.

Ku rundi ruhande ariko havugwa ikibazo cy’abantu bafata uducupa twa suruduwire bakadufunyikamo kanyanga (ifatwa nk’ikiyobyabwenge) bakayicuruza ,mu rwego rwo kujijisha ubuyobozi.

Bikaba bitakoroha kumenya neza niba abagira urugomo ruva ku businzi baba banyweye suruduwire cyangwa kanyanga bashyize mu ducupa twa suruduwire.

Hari n’ababona iyi nzoga iramutse ishyizwe mu macupa manini ikagura menshi na byo ngo byaca ubu businzi bwa hato na hato usanga akenshi babuterwa n’uko uducupa suruduwire icururizwamo tugura make cyane kandi ikaze cyane bigatuma abantu batwiyahuza (250 Frs kuri 100 ml).

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge,RSB, mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 cyari cyatangarije itanganzamakuru harimo na Kigali Today ko mu ntangiriro za 2015 hazaba hahinduwe uburyo iyi nzoga ifunikwa bakayishyira mu macupa manini kimwe n’izindi nzoga za likeri zicururizwa mu Rwanda.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka