Abaturage bo mu Kagari ka Kimisagara bakoze umuganda wo gutema ibihuru byari bikikije umuhanda unyura rwagati muri aka kagali kuko ngo byari indiri y’amabandi.
Umugabo witwa Uwizeyimana Olivier afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga akurikiranweho kwiyita umufurere akiba abantu.
Umurwanyi wa FDLR yasize ubuzima mu gitero aba barwanyi bagabye ku Ngabo z’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2016.
Abatuye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana ngo barembejwe n’ubujura buhamaze iminsi.
Inka eshatu, mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Giseri, mu Murenge wa Gashanda, ho mu Karere ka Ngoma zishwe zishinyaguriwe n’abantu bataramenyekana.
Hatangishaka Emile, wo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, yafashwe n’abamotari agemuye ibiro 10 by’urumogi ariko we avuga ko yari mu kiraka cyo kubigeza i Kabuga.
Abavuye ku rugerero bamugariye ku rugamba basaba abantu kubaha izina “Inkeragutabara”, bakareka no kuryitiranya n’abakora amarondo bagaragara mu bikorwa by’urugomo.
Abantu bataramenyekana bateye ibisasu ku nyubako z’Ikibuga cy’Indege cya Buruseli mu Bubiligi n’aho abagenzi bategera gari ya moshi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2016.
Urupfu rwa Gen Musare wishwe n’abarwanyi ba Mayi Mayi rwaciye intege FDLR Rud bituma iva Walikale ijya Rutshuru itinya gutakaza abandi basirikare.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, bwahagurukiye kurwanya abasambanya abana, buganiriza ababyeyi ku burere n’umutekano w’abana babo, nyuma yo kubona ko gihari.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Ubukungu, Ntaganira Josue Michel, yakomerekeye mu mpanuka y’imodoka.
Abatuye umudugudu wa Gahondo mu Murenge wa Kazo muri Ngoma barataka ubujura bw’amatungo, butuma hari abararana na yo munzu batinya kuyibwa.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kudakomeza gushukwa bizezwa ibitangaza n’ababahamagara kuri terefone, bagamije kubiba.
Polisi y’Igihugu yihanangirije abashoferi batwaba mu modoka ibitarayigenewe cyangwa bapakira imodoka ku rugero rurenze urwo yagenewe gutwara, ibasaba gukurikiza amategeko.
Ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi ba Rucyahintare Cyprien wiyise maneko w’u Rwanda mu Burundi, barahakana ko yigeze kuba umusirikare ndetse ko atigeze anabitekereza ngo wenda bimutere kubiyitirira.
Rivugabaramye Thomas w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Nasho Umurenge wa Mpangamu Karere ka Kirehe akurikiranyweho kwica se witwa Nsengiyumva Azarias w’imyaka 60 amukubise ifuni mu mutwe.
Umunyonzi witwa Rushingabigwi wari utuye mu Karere ka Burera yishwe akaswe ijosi mu ijoro rya tariki 12 Werurwe 2016.
Abantu 10 baraye batawe muri yombi n’umukwabo wakozwe na polisi mu mujyi wa Ruhango, bazira gucuruza bakanenga ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga.
Sinaruhamagaye Mathias wo mu Murenge wa Kigarama, yishe umugore we amukubise umutwe mu musaya bapfa ko yamubujije gusesagura umutungo w’urugo.
Nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo (D2), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yasuye abapolisi b’u Rwanda.
Abantu bataramenyekana binjiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma mu Karere ka Nyanza biba bimwe mu bikoresho by’iyo Paruwasi.
Kangwagye Justus wari Meya w’Akarere ka Rulindo yabaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku rwego rw’igihugu.
Abantu bataramenyekana bitwaje ibyuma baraye bateye ikigo cy’isosiyete ikora umuhanda ya China Road ngo biba asaga miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ucyuye igiye, ngo yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 2 Werurwe 2016.
Impanga ebyiri z’abahungu zo mu Karere ka Nyamasheke zatemye se uzibyara, zinamwaka amafaranga ibihumbi 100 yari amaze kwishyurwa ku kimasa.
Itsinda ry’abanyeshuri ba Amerika biga ibijyanye no kurwanira mu kirere n’abayobozi babo bari mu rugendoshuri mu Rwanda, basuye Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Nyuma y’uko agizwe umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, yatangiye imirimo mishya yo kuyobora Polisi ya Loni muri iki gihugu
Sosiyete DUMAC Ltd ikorera mu Karere ka Rwamagana irashinjwa kutihuitira gutabara umukozi wayo wagwiriwe n’ikirombe kuwa gatandatu, kugeza n’uyu munsi akaba atarakurwamo.
Abatuye n’abakorera mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, baratabaza bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura bibisha ingufu biyita “Abamarine” babazengereje.