Gushaka amahirwe cyane byorohereza icuruzwa ry’abantu-CID

Ubuyobozi bwa CID butangaza ko gushakira amahirwe hanze y’u Rwanda byorohereza icuruzwa ry’abantu kuko ababuzwa kugenda bashyiramo ko babuzwa amahirwe.

Mu mwiherero w’inzego z’ubutabera ubera mu Karere ka Rubavu watangiye ku wa 31 Werurwe 2016, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha (CID), CP Theos Badege, yagaragaje ko icuruzwa ry’abantu mu Rwanda rihari ariko abarikorerwa babigiramo uruhare.

Commissioner of Police (CP) Theos Badege avuga ko abacuruzwa usanga babigiramo uruhare.
Commissioner of Police (CP) Theos Badege avuga ko abacuruzwa usanga babigiramo uruhare.

CP Theos Badege avuga ko ikibazo gikomeye ku icuruzwa ry’abantu ari imyumvire iri hasi ku bantu bacuruzwa ubwabo no ku miryango yabo idafite ubumenyi buhagije ko icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati “Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu usanga atari uko nta mategeko ahari, ahubwo ikibazo kiri mu myumvire, dufite ingero nyinshi z’abantu dubasobanurira ko bashobora kurengana ariko ntibabyumve.

Nk’umukobwa uramuhagarika akanga, akarira ati ‘giye kubona akazi’ nyamara tumuhagarika tuzi ko uwo muntu wamuhamagaye hari undi twamufatanye atwaye cyangwa hari amakuru tumufiteho.”

Umubare munini w’abantu bacuruzwa babeshywa gushakirwa imirimo n’amashuri mu bihugu byo hanze bagerayo bagasanga bitandukanye n’ibyo babwiwe.

CP Badege yatanze urugero ku bana b’abakobwa bane bo mu Karere ka Ruhango barangije amashuri yisumbuye bategereje kujya muri Kaminuza, bagatwarwa n’umucuruzi wo mu Ntara y’Amajyepfo abajyana Uganda abizeza ko afite iduka rikomeye ndetse akabatwara abahishe inzego z’umutekano.

Bamwe mu bayoboye umwiherero w'inzego z'ubutabera ubera mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu bayoboye umwiherero w’inzego z’ubutabera ubera mu Karere ka Rubavu.

CP Theos Badege akavuga ko amakuru bamenye ari uko uwo mucuruzi yabakoreshaga ku manywa naho ku mugoroba akabazanira abagabo babasambanya.

Nk’umuti, avuga ko abantu bagombye kwirinda gushakisha amahirwe yo kujya hanze bizezwa ibitangaza, ikindi abashaka kugenda ngo bagombye kugisha inama no gutanga amakuru ku ngendo bagiye gukora kugira ngo harebwe ko nta nkurikizi.

Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, we avuga ko kuba nta tegeko rihana uburaya mu Rwanda bituma ababukora bajya no kubukorera mu bihugu byo hanze bakurikiye amafaranga menshi.

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu bigaragara kandi byumvikana nta mahirwe na make umuntu aba afite igihe cyose bamusezeranya akazi cyangwa izindi nyungu ariko bamujyanye mu kindi gihugu. ibyo kwitwaza ngo umuntu baba bamubujije amahirwe sibyo, police yacu dufatanije nayo icuruzwa ry’abantu twarica pe ! kuko amakuru y’ibanze nitwe tuyamenya twirinde birababaje rwose.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka