Nyuma yo kwicisha umuhoro umugore w’imyaka 55 avuga ko yaroze nyina, Habanabakize Louis w’imyaka 28 yishyikirije Polisi ngo imushyikirize ubutabera.
Nzamukosha Espérence w’imyaka 56 wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara yasanzwe ku nzira yapfuye bakekako yishwe n’umuhungu we wamuhozaga ku nkeke.
Umugore witwa Akimana Peresi w’imyaka 41 y’amavuko yishe umugabo we witwa Musabyimana Alphonse w’imyaka 34 y’amavuko amukubise umuhini mu mutwe.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwengere mu Karere ka Kamonyi barataka ikibazo cy’abajura batuma barara mu nzu imwe n’amatungo.
Mu mezi atatu ashize y’igihe cy’imvura mu Rwanda inkuba zahitanye 26 naho ababarirwa muri 50 barakomereka hapfa n’amatungo 24.
Abarwanyi ba FDLR bashyizwe mu Nkambi ya Kisangani bahakaniwe n’intumwa y’umunyamabanga wa UN kubahuza n’u Rwanda mu biganiro basaba.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2015, ahitwa i Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye abantu bane bagwiriwe n’inzu, batatu bahita bapfa.
Abantu 3 bakurikiranyweho ibyaha by’urugomo na polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyanza umwe muri bo yafashwe abandi 2 baratoroka.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi barasabwa kurwanya ingeso zihagaragara zo kurwana ziviramo abaturage ibyaha byo gukubita no gukomeretsa.
Komisiyo y’igihugu n’uburenganzira bwa muntu iratangaza ko ibiyobyabwenge biri mu bitera ihohotera ry’ikiremwa muntu mu Rwanda.
Uzamukunda Immaculée ufite imyaka 65 y’amavuko utuye mu Murenge wa Rugabano ho mu karere ka Karongi yasanzwe iwe yakaswe ijosi yapfuye.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwaburiye abaturage bafite ingeso yo gutema inka z’abaturanyi babo, ko uzafatirwa mu cyuho azahanwa nk’utifuriza igihugu iterambere.
Mu mugezi w’Akanyaru unyura mu Karere ka Nyaruguru bahatoraguye umurambo w’umugabo witwa Harindintwari Innocent wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero.
Kuva mu kwezi k’Uwakira 2015, mu ntara y’Uburasirazuba hamaze gufatirwa ibiyobyabwenge birengeje miliyoni 42Frw, hanafatwa 28 bafite aho bahuriye nabyo.
Kirumugabo Joseph w’imyaka 78 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza yiyahuye arapfa bivugwa ko yari arambiwe kubaho.
Twibanire Joyeuse umugore w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari Gahama, mu Murenge wa Kirehe yashatse gukiza umwana agogwa n’imodoka ahasiga ubuzima.
Abagize Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya baravuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda, bigiye kubafasha guhozaho mu kuyikumira.
Nyirantereye Gaudance w’imyaka 85 wari utuye mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango muri Rutsiro yasanzwe mu gikoni yitabye Imana bakeka ko yiyahuye.
Ishami rishinwe Iperereza rya Polisi y’u Rwanda (CID) ryahase Boniface Twagiramana wo muri FDU Inkingi ibibazo ku byaha kugeza ubu bitarashyirwa ahagaragara.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bagiye kunoza amarondo y’umwuga hagamijwe kurushaho gucunga umutekano.
Kuri Sitasiyo ya Police ya Kibungo hafungiye imodoka yafashwe ipakiye urumogi abari bayirimo bagahita bayisohokamo biruka.
Abaturage bo mu Kagari ka Mubuga,Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’umugore witwa Nyirahirwa Claudine bavuga ko abakubita.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko umuntu wese wanga gukora agashaka kwiba iby’abandi nta mabazi azagirirwa.
Indwara z’amaso ni zimwe mu ndwara 6 zikunda kugaragara ku bivuriza mu Bitaro bya Kibogora baturutse mu mu Karere ka Nyamasheke ndetse n’ahandi.
Mu rwego rwo gukumira impanuka, Polisi y’u Rwanda ivuga ko imodoka z’inyamahanga ziza mu Rwanda zigomba kuba zarakorewe contrôle technique.
Umwana w’imyaka 10 wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Tumba yishe murumuna we w’imyaka 5
Umusore witwa Haruna Kubwimana wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro yakubitiwe mu kabari aza kwitaba Imana.
Abaturage ba Bereshi mu Kagari ka Hehu muri Bugeshi mu Karere ka Rubavu bashimiwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no gucyura uwahoze muri FDLR.
Buri gihugu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo gisabwa gushyiraho urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu mvura yo ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2015, inkuba ihitanye babiri mu Karere ka Nyagatare undi ajyanwa kwa muganga yahungabanye.