Uwiyise maneko w’u Rwanda mu Burundi ntiyigeze aba umusirikare-Abaturage ba Bugesera

Ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi ba Rucyahintare Cyprien wiyise maneko w’u Rwanda mu Burundi, barahakana ko yigeze kuba umusirikare ndetse ko atigeze anabitekereza ngo wenda bimutere kubiyitirira.

Rucyahintare wiyise maneko w'u Rwanda ahatwa ibibazo n'itangazamakuru ryo mu Burundi.
Rucyahintare wiyise maneko w’u Rwanda ahatwa ibibazo n’itangazamakuru ryo mu Burundi.

Mu Mudugudu wa Migina mu Kagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru ni aho se, Nsabimana Esdras atuye, akaba ndetse ari ho na Rucyahanintare yari atuye ku nkengero z’Ikiyaga cya Rweru.

Nsabimana Esdras avuga ko umuhungu we atigeze aba mu gisirikare ndetse atigeze abakorera imirimo iyo ari yo yese, yaba no batekera, ahubwo ko yari yarananiranye birirwa bamufunga kubera kwiba.

Nsabimana Esdras, umubyeyi wa Rucyahintare, avuga ko umuhungu we atigeze aba umusirikare.
Nsabimana Esdras, umubyeyi wa Rucyahintare, avuga ko umuhungu we atigeze aba umusirikare.

Agira ati “Twamubuze ku itariki 6 Werurwe 2016 amaze kwiba ibishyimbo ibiro 60 mukase ahita ajya kubigurisha. Ubwo ni bwo tumuheruka kuva ubwo.”

Naho ku kibazo cy’uko yaba yaravukiye mu Burundi, na byo abo muryango we barabihaka bakavuga ko bazi i Burundi kuko nyirasenge ari ho aba ndetse bakaba baranahahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banintwari Syliveri, mukuru wa Rucyahintare Cyprien bahuje se ariko badahuje nyina, avuga ko nyina wa Rucyahintare yapfuye mu 1997 maze abana bose bajya kurererwa iwabo.

Ati “Yavutse mu 1994, Jenoside yabaye afite amezi atatu kuko twahungiye i Burundi atazi no kuvuga.

Sindikubwabo Syrivestre, Umuyobozi w'Umudugudu wa Migina, yerekana igitabo yandikamo abaturage. Iyo kayi igaragaramo na Rucyahintare.
Sindikubwabo Syrivestre, Umuyobozi w’Umudugudu wa Migina, yerekana igitabo yandikamo abaturage. Iyo kayi igaragaramo na Rucyahintare.

Yagiye mu ishuri na ryo riramunanira kuko yagarukiye mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, ubundi atangira kujya akora ibikorwa byo kwiba abaturage agahungira i Kigali kwa mubyara wacu maze na ho akahiba akagaruka akiba iwacu na bwo agahungira i Burundi kwa masenge yakumva byaribagiranye akagaruka”.

Uyu mukuru we avuga ko yamuhaye icyumba kimwe cyo kubamo ariko gifite umuryango hanze kugira ngo atazabiba kuko yari umujura ruharwa mu mudugudu.

Iby’uko Rucyahintare Cyprien yari umujura yanabikurikiranyweho n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata nk’uko bigaragara kuri kopi y’urubanza yaburanishijwemo tariki ya 14/9/2015, Kigali Today nay o ifitiye kopi, aho yaburanishijwe ku cyaha cy’ubujura budakoreshejwe ibikangisho.

Sindikubwabo Syrivestre, Umuyobozi w’Umudugudu wa Migina mu Kagari ka Kintambwe akaba ari mubyara wa se, avuga ko uyu Rucyahintare yari yarigize igihararumbo mu mudugudu kuko mu bitabo by’umudugudu ariko yari yanditswe.

Yagize ati “Aherutse kwiba umugabo witwa Niyirema Vienney ahiba ibihumbi 150, tumushyikiriza Polisi na yo imugeza mu butabera ariko basanga icyo cyaha kigomba kujya mu bunzi ni bwo yemeye kwishyura ibyo yibye byose nyuma yo kugurisha umunani we”.

Akazu Rucyahintare yabagamo yahawe na mukuru we.
Akazu Rucyahintare yabagamo yahawe na mukuru we.

Uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba yarabaye umusirikare bitigeze bibaho kuko atigeze abura mu mudugudu igihe cy’amezi abiri kuko yamaraga icyumweru nyuma yo kwiba ubundi akagaruka.

Mu gihe abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bavuga ko Rucyahintare ari umuturage bazi neza kandi baturanye bagahamya ko atigeze aba umusirikare, Leta y’Uburundi, yo ivuga ko ari umusikare w’u Rwanda ubyiyemerera akavuga ko yakoreraga imirimo ye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, na we aherutse gutangaza ko u Rwanda nta musirikare rufite witwa ayo mazina ndetse nta n’uwigeze uhaba.

Rucyahintare Cyprien yafatiwe mu Burundi ku wa gatandatu tariki 12Werurwe 2016, na n’ubu aracyafitwe n’inzego z’umutekano mu Burundi kuko zimushinja kunekera u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

huuum izo niza code za peter kumwe yavuga ngo bababikila bishwe n umusazi. président wacu ngira yacishirije kubasazi nabambuzi

alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

uburundi bwarihuse butangaza amakuru yibihuha bitari ngombwa . ark murumva ko abana bo kumuhanda bateza ikibazo! uwo nawe niho yakuriyue.

kwitonda yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

uburundi bwarihuse butangaza amakuru yibihuha bitari ngombwa . ark murumva ko abana bo kumuhanda bateza ikibazo! uwo nawe niho yakuriyue.

kwitonda yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

U Burundi bumwohereze ku butaka bw’U Rwanda aribwo bumwihanira kuko yari ashatse guteranya ibihugu.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Huhum....ari ariko mubona abantu ari injiji koko??uwo mubyeyi se kumurema si ibintu byoroshye? none se muzanyanyamga lugeza ryari

rachid yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka