Bahagurukiye ikibazo cy’abasambanya abana

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, bwahagurukiye kurwanya abasambanya abana, buganiriza ababyeyi ku burere n’umutekano w’abana babo, nyuma yo kubona ko gihari.

Mu nama y’umutekano yaguye yo kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2016, yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’izubutabera, hagaragajwe ko icyaha cyo gusambanya abana kiri gufata indi ntera, aho mu mezi abiri ashize habonetse ibyaha bitanu no muri uku bikongera kuboneka.

Inzago z'ibanze ziyemeje guhagurukira ikibazo cy'abasambanya abana.
Inzago z’ibanze ziyemeje guhagurukira ikibazo cy’abasambanya abana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka John Bayiringire, umwe mu mirenge yagaragayemo ibi byaha byo gusambanya abana, yavuze ko zimwe mu mpamvu zibitera, ari abanywa ibiyobyabwenge n’abakozi bo mu ngo usanga bangiza abana.

Yagize ati “Ibibazo byagaragaye ni abantu baba banyweye ibiyobyabwenge na bya biyoga bitemewe bagata ubwenge, n’abakozi bo mu ngo basigarana abana bamenyerana ugasanga abahohoteye, ni ugushishikariza ababyeyi kubyitaho bakamenya neza abo basigira abana.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha we avuga ko icyaha cyo gusambanya umwana atari icyaha cyo kwihanganira. Avuga ko biciye mu babyeyi no mu mashuri hagiye gukorwa ubukangurambaga icyo kibazo kikamaganirwa kure.

Ati “Ni ugutangirira mu muryango cyane cyane kwigisha ababyeyi kugira uruhare rukomeye ku buzima bw’abana babo, kumenya aho bari kugira ngo hirindwe uwabahohotera, no kujya mu mashuri abana bakaganirizwa uko bakwiye kwitwara no kumenya ibibazo byabo.”

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko bufatanye n’inzego zitandukanye, iki kibazo bizeye kugikemura.

Ati “Abayobozi twese, ab’inzego z’ibanze, abayobozi b’inzego z’umutekano ni ugufatanya mu kwigisha bihoraho ariko noneho, hakabamo no guhana no gukurikirana ndetse no gufatira ibihano abayobozi badashishikajwe no kubungabunga ubuzima bw’abana.”

Muri iyi nama hafashwe imyanzuro yo gushishikariza, abarezi, ababyeyi, abayobozi mu nzego zose kwigisha no gukurikirana aho iki kibazo cyavuka kugira ngo kirandurwe burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka