Ruhango: 10 bafungiye gucuruza no kwenga ibiyobyabwenge
Abantu 10 baraye batawe muri yombi n’umukwabo wakozwe na polisi mu mujyi wa Ruhango, bazira gucuruza bakanenga ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga.
Aba bafashwe, bakaba bafatiwe mu tugari twa Nyamagana, Munini na Bunyogombe, tariki ya 11/03/2016, mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage.
Mu byabashwe, hakaba hafashwe litilo 12 za Kanyanga ndetse na litilo 1400 z’inzoga z’inkorano
Dusengimana Mark, ni umwe mu bafatanywe inzoga z’ibikwangari, avuga ko nubwo bakora ibi byose, baba bazi neza ko bitemewe n’amategeko, akabisabira imbabazi. Akavuga ko ahanini babiterwa no gushaka amaramuko.
Ati “Rwose bambabariye sinazongera, najya gushaka ibindi nkora, kuko n’ubundi ibi turabikora ariko iyo bagufashe usubibira hasi cyane”.
CIP Rutagengwa Adrien, uhagarariye polisi mu karere ka Ruhango, avuga ko ahanini ibi babikora kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage babikoresha, akihanangiriza cyane abafite umuco wo gushakira indonke mu bitemewe n’amategeko.
Akavuga ko iyo bamaze gufata ibi biyobyabwenge, babimena ubundi ababifatiwemo bagacibwa amande, ahwanye n’ingano y’ibyo yafatanywe.
Kugeza ubu abafashwe, bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kuba hari abantu bacyumvako bakizwa no kwenga ibiyobyabwenge muriki gihugu cyacu, turashimira police kuba idahwema kubafata ndetse bakanabiryozwa hakurikije amategeko.
abantu bazageza ryari kumva ko ibiyobyabwenge bihombya ababicuruza n’ababinywa kurusha kubungura, nk’ubu imiryango y’abafunze niyo igiye kubimenya cyane, mbona ibyiza abantu babireka pe!
kuki babaca amende kandi ari ibiyobyabwenge.?
kanyanga nikiyobyabwenge
ibyo bikwangari nabyo byashyizwe kurutonde rwibiyobyabwenge mukwezi kwa 06/2015,bakore rero icyo amategeko ateganya abo bantu bashyikirizwe ubushinjacyaha.