Perezida Kagame yasabye Polisi guharanira umurimo unoze

Mu muhango wo gutaha inyubako nshya y’Icyicaro Gikuru cya Polisi, kuri uyu wa 30 Werurwe 2016, Perezida Kagame yasabye Polisi y’u Rwanda kurangwa n’umurimo unoze.

Mu nama n’abapolisi bakuru babarirwa muri 300 bagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda, nyuma yo gutaha inyubako nshya y’Icyicaro Gikuru cya Polisi yuzuye itwaye abarirwa muri miliyari 4.5 FRW, Perezida Kagame yashimiye Polisi akazi k’indashyikirwa mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’uw’igihugu muri rusange.

Perezida Kagame aha impanura abapolisi bakuru b'u Rwanda.
Perezida Kagame aha impanura abapolisi bakuru b’u Rwanda.

Perezida Kagame yababwiye kandi ko kugira ngo umupolisi yuzuze inshingano ze mu bupfura, hagomba ubushake, amahugurwa no gukora kinyamwuga, bikamufasha kugera ku musaruro ufatika.

Yasabye kandi abo bapolisi bakuru guhora baharanira kongera ubwiza bw’ibyo bakora, abibutsa ko umubare munini wabo no kugaragara mu bikorwa ntacyo bivuze ko ahubwo icy’ingenzi ari icyo uwo mubare uba ushobora kugeraho.

Yagize ati “Dushobora kugira umubare munini ariko ntitugere ku musaruro twifuza.”

Inyubako nshya y'Icyicaro Gikuru cya Polisi y'u Rwanda.
Inyubako nshya y’Icyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje ababwira ko igikenewe kugira ngo babigereho ari uko bagaragaza ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe umuti “wizeza umutekano, amahoro no gukora ibishoboka byose ngo igihugu kigire umudendezo uhamye.”

Yakomeje agira ati “Ikinyabupfura kiranga igipolisi, umurongo ngenderwaho wacyo, serivisi mutanga…akenshi ni ko kazi gakomeye muba mufite ariko gashobora no koroha kurusha ibindi.”

Yabibukije kandi ko bagomba kurangwa n’ubupfura bagakora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera busagambe mu Rwanda.

Perezida Kagame bamusobanurira imiterere y'inzu y'Icyicaro Gikuru cya Polisi.
Perezida Kagame bamusobanurira imiterere y’inzu y’Icyicaro Gikuru cya Polisi.

Yavuze no ku bindi bibazo birimo ubufatanye, kurwanya ruswa, icuruzwa ry’abantu, kurengera abana, ndetse n’ibindi byinshi bijyanye no kwirinda ibyaha.

Aha ni ho yahereye agira ati “Igihugu cyacu kibeshejweho n’uburyo dushoboye kwita kuri ibyo byose kandi neza ndetse n’uko dushyira mu bikorwa ibyo tuvuga n’ibyo twigisha.”

Ati “Ihuruzo rihari ni uguhanga agaciro kenshi duhereye ku busa ariko kandi tugomba kubikora kuko dufite ibyo tugamije kandi tugomba kugeraho.”

Icyapa kigaragaza ko Perezida Kagame ari we watashye ku mugaragaro Icyicaro Gikuru cya Polisi.
Icyapa kigaragaza ko Perezida Kagame ari we watashye ku mugaragaro Icyicaro Gikuru cya Polisi.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda igomba kurangwa no gutekereza, guharanira kujya mbere no kutita ku bidindiza iterambere.

Ati “Iki gihugugikeneye guheshwa ishema na buri wese kugiti cye ndetse natwe twese dushyize hamwe kugira ngo duce ukubiri n’ibititaye ku mugambi wacu.”

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, ashimira Perezida Kagame ko adahwema kubafasha kuzamura ubunyamwuga bwa Polisi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, ashimira Perezida Kagame ko adahwema kubafasha kuzamura ubunyamwuga bwa Polisi.

IGP Emmanuel K.Gasana, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, yashimiye Perezida Kagame inama za kinyamwuga adahwema kubagira n’inkunga abaha bituma Polisi y’Igihugu ukomeza gutera imbere.

Hari n'abayobzi b'ingabo n'abaminisitiri benshi.
Hari n’abayobzi b’ingabo n’abaminisitiri benshi.

Muri iyo nama hari kandi na Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Louis Mushikiwabo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Ubutasi, Brig Gen. Joseph Nzabamwita ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza, Brig. Gen George Rwigamba.

Ifoto y'urwibutso.
Ifoto y’urwibutso.

Aba bose bari no mu muhango wo gutaha igorofa ya Polisi ku Cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Iyo gorofa igerekeye kane yubatswe mu gihe cy’umwaka n’igice, 30% by’ibikoresho byakoreshejwe bikaba ngo ari ibikorerwa mu Rwanda.

Ifite ibyumba 100 byifashishwa nk’ibiro bizakorerwamo n’abapolisi bakuru barenga 200 ikanagira icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 340.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi yacu imaze gutera imbere pe, mbega inyubako uburyo iri smart, iyi smartness kandi ntago igaragara mu mazu gusa yaba no mu bikorwa turabibona nibakomereze aho kandi baharanire ko igihugu cyacu kirangwa n’umutekano usesuye

Juma yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka