Kirehe: Yafashwe n’abamotari agemuye urumogi i Kabuga

Hatangishaka Emile, wo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, yafashwe n’abamotari agemuye ibiro 10 by’urumogi ariko we avuga ko yari mu kiraka cyo kubigeza i Kabuga.

Nsengiyumva Emmanuel, ukora ubumotari mu Kagari ka Cyunuzi, avuga ko yafatanye Hatangishaka urumogi ubwo yari amaze kurugeza mu modoka i Cyunuzi yerekeza i Kigali.

Yafatanywe urumogi avuga ko yari arugemuye i Kabuga.
Yafatanywe urumogi avuga ko yari arugemuye i Kabuga.

Agira ati “Naturukaga iwacu Rwabutazi ngana Cyunuzi mbona uwo musore afite igifuka nkeka ko ari urumogi mbwira bagenzi banjye turamukurukira akimara kurira imodoka igana i Kigali tumusohora mu modoka, turebye umufuka yari afite dusanga wuzuye urumogi tumushyikiriza Polisi”.

Nsengiyumva arasaba abamotari bagenzi be gukomeza gutungira Polisi agatoki abatwara urumogi mu kubungabunga ubuzima bw’abo batwara.

Hatangishaka aho afungiye kuri Polisi arasaba kurekurwa avuga ko yashutswe, hagakurikiranwa nyir’urumogi.

Ati “Ibi bintu ni umugabo witwa Feresiyani wabinzaniye imuhira ngo mbimujyanire i Kabuga ngo arampemba ibihumbi icumi, kubera ubukene ndemera ndabitwara ngeze Cyunuzi mfatwa n’abamotari.”

Avuga ko byari ku nshuro ya kabiri atwaye urumogi muri ubwo buryo. Agira ati “Mbere najyanye ibiro bitanu mbigejejeyo ampemba ibihumbi umunani ubu nari njyanye ibiro icumi nabigezayo akampemba ibihumbi icumi.

Icyifuzo ni uko bafata nyirabyo njye nkarekurwa kandi sinzabyongera yanshutse ngiye mu murima kwihingira”.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Kirehe burashima abamotari bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano gufata abacuruza ibiyobyabwenge, igakangurira buri wese kuyitungira agatoki igihe babonye umuntu utwaye ibiyobyabwenge agakurikiranwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka