FDLR yimuye ibirindiro kubera urupfu rwa Gen Musare

Urupfu rwa Gen Musare wishwe n’abarwanyi ba Mayi Mayi rwaciye intege FDLR Rud bituma iva Walikale ijya Rutshuru itinya gutakaza abandi basirikare.

Cpl Segitondo watashye ku wa 10 Werurwe 2016 atorotse FDLR avuga ko ku wa 8 Gashyantare 2016 ahagana mu ma saa tatu z’igitondo, abarwanyi ba Mayi Mayi Candayire binjiye mu birindiro bya FDLR Rud byari i Walikale maze barasa Gen. Maj Ndibabaje Jean Damascene wari uzwi nka Gen Musare.

Cpl Segitondo uri i Mutobo mu Karere ka Musanze ku masomo yo kumusubiza mu buzima busanzwe.
Cpl Segitondo uri i Mutobo mu Karere ka Musanze ku masomo yo kumusubiza mu buzima busanzwe.

Gen Musare wari ukuriye umutwe wa FDLR Rud ngo yarasanywe na Mirow Ngabayerura, umunyapolitiki bari kumwe ukomoka i Bosogo mu Karere ka Musanze ndetse wanakoraga mu Iposita y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Capolari Segitondo Fabien ufite imyaka 28 y’amavuko, mu kiganiro na Kigali Today, yadutangarije ko yari umurinzi wa Mirow Ngabayerura.

Ati “Nari maze guteka ngo umuyobozi wanjye (Ngayaberura) afungure kuko yari yararashwe mu mirwano twari tumazemo iminsi na Mayi mayi.

Gen Musare wari uvuye ahantu ahamagarira ‘afatira reseau’ yaje ku musuhuza, maze igihe amuherekeje twumva amasasu aravuze Gen Musare na Mirow bahita bapfa natwe turiruka.”

Cpl Segitondo avuga ko abarwanyi bahise bava mu birindiro bakajya kwitegura, saa cyenda bagarutse kurwanya Mayi Mayi bagasanga yagiye ariko yasahuye ibintu byose ibindi ikabyangiza.

Yagize ati “Nta ntwaro batwaye kuko twahise tuzitwara uretse K47 imwe n’imbunda ya Generali yitwaza ‘Pistol’, bamutwara amafaranga, ubundi barya ingurube twari tworoye bamena n’imyaka.”

Abarwanyi ba FDLR Rud bagarutse bashyinguye Gen Musare ahitwa kwa Seturi mu mudugudu uri hafi ya Mukeberwa na Mashuta, bahita batora abayobozi bashya; Col Jean Micheal wari ushinzwe J3 yungirizwa na Col Rugema wari ushinzwe J4 ndetse bahita bimuka bajya Rutshuru mu duce twa Gatonga, Kigali-gali na Gatwiguru hafi y’umugezi wa Gicuri batinya gukomeza kugabwaho ibitero.

Cpl Segitondo akomeza avuga ko urupfu rwa Gen Musare rwaciye intege abarwanyi ba FDLR Rud basanzwe ari bacye kuko babarirwa muri 200, akavuga ko abakiri bato bashaka gutaha mu Rwanda kuko bayishyirwamo ku gahato.

Avuga kandi ko abarwanyi bashya binjizwa muri FDLR Rud binjizwa ku gahato bajyanwe bashukishwa guhabwa akazi. Abenshi muri bon go bakaba bakurwa mu Rwanda, muri Uganda, mu nkmabi z’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Congo kimwe ndetse n’Abanyekongo baba bashaka imibereho.

Ati “Kuba muri FDLR si ubushake ahubwo ni agahato. Njye nayigiyemo 2011 mvuye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengebari ntwawe n’uwitwa Jean Marie wambeshye ko agiye kunshakira akazi keza, kandi nasanzeyo n’abandi bajyanwa kuri ubwo buryo.”

Col Jean Michel wagizwe umuyobozi wa FDLR Rud ni muntu ki?

Col Juvenal Musabyimana alias Africa Michel wagizwe Umuyoboz mushya wa FDLR Rud.
Col Juvenal Musabyimana alias Africa Michel wagizwe Umuyoboz mushya wa FDLR Rud.

Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Yakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri FDLR Rudi imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muzapha mwañgara nka gahiñi twe turya tunywa amata y’inyange na mukamila mbega ukuntu aryoshyee weeeee mugumye mwiziringe muribyo bikote binuka shitani yabambitse hahahaaaaaaaa
Ndabashinyitse turalinzwe ntaho muzamenera PPk oyeeée oyeéé Maze tuzongera tunamutore ikibyimbye kimeneke manfuuuu

Dadamuka yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Harya aba ngo bararwana n’iki? Burya ingengas si ikintu!

mahoro jack yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

uko bakora kose, uko bakwimura imirindiro kose bazafata ubusa bo kabura inka! ariko ubundi bararwana n’iki batashye mu Rwanda nka bene wabo?

gasamagera yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka