Karongi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari afunzwe ashinjwa gukubita umuturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisanze, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gukubita no gukomeretsa umuturage.

Yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe nyuma ya Mpfizi Theogene ushinzwe irondo mu Mudugudu wa Ruvumvu wo muri ako kagari na we wari waraye atawe muri yombi, bose bakaba baregwa ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha.

Ibiro by'Akagari k'umunyamabanga nshingwabikorwa ufunzwe ashinjwa gukubita no gukomeretsa umuturage.
Ibiro by’Akagari k’umunyamabanga nshingwabikorwa ufunzwe ashinjwa gukubita no gukomeretsa umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodali Ndemanyi, yadutangarije ko uyu munyambanga nshingwabikorwa akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje.

Yakomeje agira ati “Mu ijoro ryo ku wa 27 mu ma saa saba z’ijoro aba bagabo bagiye ku witwa Nzayisenga Jean Claude baramubyutsa, bamujyana aho acururiza baramukubita baranamukomeretsa.”

Avuga kandi ko kugeza ubu aba bagabo bavuga ko uwo bakubise bamuzizaga gucumbikira uwitwa Tuyisabe Fils, bakunze kwita Nyatura, ngo akaba asanzwe akekwaho ubujura.

Nzayisenga, wakubiswe akanakomeretswa cyane ku maguru no ku maboko yahise ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera, avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yari yitwaje n’umuhoro.

Ati “Yaraje angejeje aho ncururiza, arambwira ngo ndyame, ankubita ibibatiri bibiri by’umuhoro, yongeye ubujyi bumfata mu kiganza, umuhoro barawumwaka afata igiti akajya akinkubita ari na ko ankandagira.”

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko atari Nzayisenga wakubiswe wenyine muri iri joro kuko ngo hari n’abandi bakorera ubucuruzi muri iyi santere babyukijwe bagakubitwa, ariko na n’ubu bakaba batiyumvisha icyo bazize.

IP Hodari avuga ko mu gihe uyu munyamabanga nshingwabikorwa yahamwa n’iki cyaha, yahanishwa ingingo y’ 148 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana, iteganya igifungo kuva ku mezi 6 kugeza mu yaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubikorere ubushishozi natwe abaturage ntituribeza bamwe nugcukumbura byimbitse

Mafubo olive yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka