Umunyonzi yishwe akaswe ijosi

Umunyonzi witwa Rushingabigwi wari utuye mu Karere ka Burera yishwe akaswe ijosi mu ijoro rya tariki 12 Werurwe 2016.

Uyu munyonzi bakundaga kwita Sebeni, wari utuye mu Murenge wa Cyanika, yiciwe muri santere ya Rwibikonde, mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo. Umurambo we bawusiga munsi y’iteme iri hafi y’iyo santere.

Aha niho biciye umunyonzi Rushingabigwi.
Aha niho biciye umunyonzi Rushingabigwi.

Nkunzwenimana Samson, watabaye uwo murambo ukiboneka mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku cyumweru tariki 13 Werurwe 2016, yavuze ko basanze abamwishe bamukase ijosi bakoresheje icyuma.

Yagize ati “Twese twahuruye tuza kureba, tukihagera twasanze umuntu bamufashe bamukata umuhogo, ubwo ahasigaye baragenda.”

Akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera bahise bawujyana mu bitaro bya Ruhengeri, ngo bawusuzume.

Nyakwigendera ngo yishwe mu ma saa yine z’ijoro, ubwo yari atashye avuye ku kazi ke ko kunyonga. Mbere yo kujya mu rugo ngo yabanje kunyura mu kabari, kari muri santere ya Rwibikonde kunywa inzoga. Avuye mu kabari atashye ngo nibwo bamwishe.

Iyi santere ya Rwibikonde yiciwemo Rushingabigwi si ubwa mbere yicirwamo umuntu.
Iyi santere ya Rwibikonde yiciwemo Rushingabigwi si ubwa mbere yicirwamo umuntu.

Rushingabigwiw’imyaka 23 wari akiri ingaragu, yari amaze kuzuza inzu. Ikindi kandi ngo yari amaze hafi ukwezi ageze mu Rwanda, avuye muri Uganda gupagasa. Muri Uganda ngo yamazeyo amezi abiri.

Nshimiyimana Jean Claude, wari uziranye na nyakwigendera, avuga ko abamwishe baba bamukekagaho amafaranga yakuye muri Uganda. Kandi ngo no ku munsi yiciweho yari yafashe amafaranga mu kimina yabagamo, abarirwa mu bihumbi 100Frw.

Ati “Mu bigaragara bakekaga ko afite amafaranga yaba yarakuye i Bugande, n’amwe yaba yafashe mu kimina.”

Kuri ubu ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano, baracyakora iperereza ngo hamenyekane abihishe inyuma y’urupfu rw’uwo munyonzi.

Abatuye n’abaturiye santere ya Rwibikonde bavuga ko ibamo urugomo ruterwa n’abanywi b’ibiyobyabwenge birimo kanyanga. Si ubwa mbere hicirwa umuntu. Mu ntangiriro za 2013 hiciwe umugabo arasiwe mu modoka. Muri 2015, hafi yaho hiciwe umukecuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abantu bo muri ako kabari bose bafungwe kuko byanga binoga harimo abamugambaniye.

rugira yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Umuryango we niwihangane

UWAMAHORO elysee yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

IMANA imuhe iruhuko ridashira.ariko abo bagizi banabi bakurikiranwe bahanwe by’intangarugero.bahanishwe igihano cyaburundu.

rugerinyange yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka