Bafatanywe insinga z’amashanyarazi bavuga ko bazitumwa n’abacuruza injyamani

Irondo ryo mu Karere ka Gisagara ryafashe abasore babiri bo mu Murenge wa Tumba muri Huye, bavuga ko bazitumwe n’abacuruza ibyuma bizwi “nk’injyamani.”

Abo basore Felicien Nzamurambaho na Vedaste Sibomana batuye mu Mudugudu wa Mukoni mu Murenge wa Tumba.

Aba basore bavuga ko bazitumwaga n'umuntu ucuruza ibyuma bitagikoreshwa bizwi nk'injyamani.
Aba basore bavuga ko bazitumwaga n’umuntu ucuruza ibyuma bitagikoreshwa bizwi nk’injyamani.

Bafatanywe ibizingo by’insinga z’amashanyarazi mu ijoro ryo ku itariki 1 Mata 2016. Bari bamaze kuziba hafi y’uruganda rw’Amazi ya Huye ahitwa mu Rwabuye.

Banavuga ko uwazibatumye bajyaga bamushyira ibyuma bitagikoreshwa ari byo bita “injyamani”, bukeye abatuma insinga z’amashanyarazi zo mu butaka ababwira ko ari zo zifite amafaranga menshi.

Nzamurambaho avuga ko ari we wagiye abarangiraga aho bari buzikure, dore ko ngo bafashwe bari bazibye bwa kabiri.

Yagize ati “Ubwa mbere twamushyiriye ibiro bibiri n’inusu aduha 2500Frw, atubwira ko nituzana byinshi azaduhera 1300 ku kilo. Hari n’abamushyira ibiro ijana akabaha 1500Frw. Uko ibiro bigenda byiyongera ni ko yongera amafaranga.”

ACP Theos Badege avuga ko abanyenganda bagura insinga z'amashanyarazi zibwe nabo baba bihemukira.
ACP Theos Badege avuga ko abanyenganda bagura insinga z’amashanyarazi zibwe nabo baba bihemukira.

Aba basore bari mu cyigero cy’imyaka 18, bavuga ko bari basanzwe bakora umurimo wo kuzunguza amasambusa wabahaga inyungu igera ku 1000Frw ku munsi.

Sibomana avuga ko bemera icyaha, akanavuga ko bacyicuza kuko ibyo bakoze ari ibihombya igihugu, bikaba bigiye no kubaviramo gufungwa.

Ati “Nanjye iyo ngeze mu rugo ngasanga umuriro wabuze nibaza uko byagenze. Isomo nararibonye sinzongera kandi n’abandi babikora nabagira inama yo kubireka.”

Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi buhombya igihugu

Umuyobozi wa REG mu turere twa Huye na Gisagara, Jean Pierre Maniraguha, avuga ko mu myaka ibiri ishize, mu Karere ka Huye iyiba ry’insinga z’amashanyarazi ryabakururiye igihombo kigera kuri miliyoni 20Frw.

Ati “Ahibwe insinga babura umuriro ku buryo butateganyijwe, ibikoresho bimwe biba bicometse bikangirika.”

Anavuga ko iyibwa ry’insinga rinashobora guteza inkongi y’umuriro igihe mu kuzikata zikoranyeho, kuko abaziba babanza kuzikata.

Izi mpamvu zose ni zo zituma Maniraguha asaba abantu bose ubufatanye mu gufata abiba insinga z’amashanyarazi.

Ati “Igihe umuriro ubuze, abantu bajye basohoka bajye kureba niba utabuze aho batuye gusa ku bw’abajura biba insinga, kuko iyo ari abajura baba bakiri hafi aho ku buryo hakwitabazwa inzego z’umutekano zikabafata.”

ACP Theos Badege, ukuriye urwego rw’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko iki cyaha cyo kwiba insinga z’amashanyarazi kitari i Huye gusa, ahubwo no mu Rwanda hose kuko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2015, hamaze kwibwa izifite agaciro ka miliyoni 139Frw.

Avuga ko igiteye inkeke kurushaho, ari uko abajura batangiye kwiba n’insinga z’imirongo ya interineti (fibres optique).

Ati “Iyo barukatiye nk’i Shyorongi, kuko byarabaye, bigira ingaruka ku itumanaho no ku buzima bw’abantu bose bamaze kurimenyera uhereye aho watururaga i Kigali uganisha mu Majyaruguru yose ndetse n’igice kinini cyo mu Burengerazuba."

Akomeza agira ati "Turagira ngo abantu babyumve badufashe, baduhe amakuru. Ndetse abafashe aba bantu bagahamagara inzego z’umutekano turabashima. Nizeye ko ikigo kibishinzwe [REG] giteganya n’ishimwe ry’abantu nk’abangaba.”

Kuki inganda zigura insinga z’amashanyazi zibwe na zo zifashisha umuriro?

ACP Theos Badege avuga ko abafite inganda zikora ibyuma ari na ho izi nsinga zijyanwa, bari bakwiye gushyira mu gaciro kuko ngo “niba bagura insinga z’amashanyarazi zibwe, kandi na bo bifashisha amashanyarazi mu gutunganya ibyuma, bakanakenera itumanaho rya internet, ibyo bakora ntaho bitaniye na wa mugani w’utema igiti yicariye.”

Yongeraho, ati “Dukwiye gushyira mu gaciro twese, umuntu ntarebe 1300Frw akura mu kilo cy’urusinga yibye, noneho umuriro ubure i Huye, ubuyobozi ntibukore, inganda ntizikore, abacuruzi bahombe, mu bitaro habe havamo kubura ubuzima bw’abantu.”

Uhamwe n’icyaha cyangiza ibikorwa rusange nk’icy’aba basore bibye insinga z’amashanyarazi, ngo ingingo ya 406 y’amategeko ahana iteganya ko bahanishwa igifungo kigeza ku myaka itanu, no kuriha ibyangijwe inshuro 10 z’agaciro kabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka