Barembejwe n’ubujura bwa televiziyo na radiyo

Abatuye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana ngo barembejwe n’ubujura buhamaze iminsi.

Ibikoresho byibwa cyane ngo ni televiziyo na radiyo, ku buryo ababisigaranye muri ako gace ari mbarwa nk’uko abahatuye babivuga.

Barembejwe n'ubujura bwa amateleviziyo na radio.
Barembejwe n’ubujura bwa amateleviziyo na radio.

Uwimana Emerita ati “Abajura baraza bakagutera mu nzu utwo wari ufite twose bakadutwara ugasigarariraho. Batwara za televiziyo, radiyo n’ibindi basanze mu nzu. Televiziyo zo barazimaze ntibyoroshye kubona uyisigaranye.”

Uretse kwibwa ngo hari igihe abajura biba umuturage bagasiga bamugiriye nabi, yanatabaza ntabone ubufasha mu baturanyi kuko abajura baba batangatangiye impande zose.

Aho bagiye kwiba ngo bafungirana abaturanyi baho mu nzu ku buryo bitaborohera gusohoka, n’ubigerageje bakamugirira nabi ku buryo ashobora no kuhasiga ubuzima.

Uwitwa Ngirumpatse, we ati “Hari uwo bateye baramwiba barangije baranamutema agerageje kubirukankana. Iyo ugiye gutabara mugenzi wawe usanga bagufungiranye mu nzu ukabura uko usohoka.

Hari umugabo witwa Yoweri yarasohotse bamukubita ibuye! Ntabwo wabona umuntu akwereka umuhoro ngo wibeshye usohoka.”

Abaturage bavuga ko nubwo abo bajura babayogoje hari abantu barara amarondo. Gusa, ngo imbaraga hari igihe usanga zidahagije ku buryo abaturage basaba ubuyobozi kubashakira ubundi buryo bwo guhangana n’icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Bizumuremyi Pierre Celestin, yemera ko muri ako gace koko abajura bayogoje abaturage, ariko ngo hari ingamba babafatiye ku buryo bizeye ko zizatuma bigabanuka.

Ati “Ubujura bwo burahari ariko ni igikorwa twavuze ko tugiye gushyiramo imbaraga cyane cyane amarondo no gutanga amakuru hakiri kare bigashyirwamo imbaraga kugira ngo abantu bakomeze kwicungira umutekano. Ariko cyane cyane tugamije gushyiraho irondo ry’umwuga kuko ari bwo abakora irondo barikorana umwete n’ubushake.”

Gushyiraho irondo ry’umwuga ni kimwe mu byemezo byafashwe ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba hagamijwe guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano.

Iryo rondo rikorwa n’abantu bambaye umwambaro w’akazi kandi bagahabwa agahimbazamusyi buri kwezi kava mu misanzu abaturage bakusanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abajura ni ikibazo gikomeye muri rwamagana aho usanga biba ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho kuko n’ugeze mu maboko ya polisi bucya mu gitondo bamurekuye akaza kwigamba kuwo yari yibye

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka