Ingendo Goma-Rutshuru ziherekezwa n’abasirikare kubera FDLR

Umutekano mucye muri Pariki y’Ibirunga muri Kivu y’Amajyaruguru watumye hashyirwaho amabwiriza n’igihe byo kugenderaho imodoka ziherekejwe n’abasirikare.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragra na Guverineri w’Intara ku wa 23 Werurwe 2016 rivuga ko imodoka zigomba kujya zihagurukira rimwe zigaherekezwa n’abasirikare mu kwirinda ko zitangirwa n’abagizi ba nabi barimo na FDLR imaze iminsi ihagarika imodoka ikica abazitwaye muri Pariki y’Ibirunga.

Guverineri Paluku ashimira ingabo za Congo, FARDC, kubungabunga umutekano.
Guverineri Paluku ashimira ingabo za Congo, FARDC, kubungabunga umutekano.

Iki cyemezo giteganya ko saa moya za mu gitondo imodoka zizajya ziva Kiwanja zijya Kanyabayonga, izindi zihaguruke Kanyabayonga zijya Rutshuru ziherekejwe.

Guverineri Julien Paluku yatangaje ko imodoka zazajya zihaguruka nyuma y’amasaha ane hirindwa ko hari abandi bantu babategwa ibico bakicwa cyangwa bakamburwa.

Jules Hakizumwami, Umuyobozi w’Inteko ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ku wa 23 werurwe ko abantu 18 bamaze kuburirwa irengero ahitwa Kisharu-Nymilima muri Rutshuru.

Amakuru DRc ifite ngo akaba ari uko basabwa amafaranga ya Congo ibihumbi 4000 kuri buri muntu kugira ngo bashobore kurekurwa.

Abatwara ibinyabiziga mu mihanda Goma-Butembo, Bunagana, Ishasha, Vitshumbi na Kibirizi kuva tariki ya 23 Werurwe bahagaritse ingendo batinya guhohoterwa muri pariki kuko hamaze kuraswa abashoferi bane.

Lewis Kasereka Bake, Umuyobozi Meproba yatwaraga abagenzi inyuze muri pariki avuga ko abagenzi bashaka kujya Beni na Butembo bavuye Goma ubu bibasaba kunyura mu Rwanda na Uganda kuko guca Rutshuru batizera kugerayo amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonekobavuga fdrl mai mai yoninziza?koko haha

sipriaya twizerimana sipriane yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

congo nishake uko yarwanya abo bantu

ndikumana venuste yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka