Kimisagara: Baranduye indiri y’amabandi

Abaturage bo mu Kagari ka Kimisagara bakoze umuganda wo gutema ibihuru byari bikikije umuhanda unyura rwagati muri aka kagali kuko ngo byari indiri y’amabandi.

Ni mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda wabaye kuri kuri uyu wa 26 Werurwe 2016, aho abaturage bo mu Kagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge batemye ibihuru n’ibigunda byari ku muhanda uturuka hafi ya WASAC, ishami rya Kimisagara ukanyura ahitwa National, ugahinguka i Nyamirambo kuko ngo hari amabandi yabyihishagamo akambura abantu.

Bamwe batemaga ibihuru abandi basibura imirwanyasuri ifata amazi aturuka kuri Mont Kigali.
Bamwe batemaga ibihuru abandi basibura imirwanyasuri ifata amazi aturuka kuri Mont Kigali.

Umwe mu baturage bo muri aka kagari, Bayavuge Charles, avuga ko umuhanda unyura mu ishyamba riteye ubwoba kandi ko yigeze kumva urusaku rw’abatabaza.

Ati “Sinzi amazina y’abahahuriye n’iki kibazo ariko hari ubwo najyaga numva urusaku rw’abatabaza bambuwe n’ayo mabandi”.

Mugenzi we wo mu Mudugudu wa Muganza ati “Hari umumotari duturanye wari uhetse umugore ufite igikapu, abona abantu bigendera mu muhanda nk’ibisanzwe, babagezeho bashikuje igikapu wa mugore bahita birukankira mu bihuru, by’amahirwe ntibaguye ngo bakomereke”.

Akomeza avuga ko hari n’abandi byagiye bibaho cyane cyane hagati ya saa moya na saa mbiri z’ijoro, kuko ngo ari bwo izo nsoresore z’inkozi z’ibibi zikunda gutega abagenzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimisagara, Rusembuza Gaspard, na we avuga ko bakoze uwo muhanda bagamije guhashya amabandi kandi bongera ibikorwa byo kwicungira umutekano.

Banasibuye imigende y'uyu muhanda.
Banasibuye imigende y’uyu muhanda.

Yagize ati “Twongereye imbaraga mu kumenya abantu bashya mu midugudu, tubandika mu bitabo byabugenewe kuko ibi byose ari ibikorwa bituma umuturage abona umutekano usesuye”.

Uwari uhagarariye akarere muri iki gikorwa akaba n’Umutahira w’Intore mu Karere ka Nyarugenge, Habyarimana Juvénal, yagarutse ku kijyanye no guhanahana amakuru.

Ati “Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, yabona abantu batamenyerewe mu mudugudu akaba yatanga amakuru ku buyobozi cyangwa ku nzego z’umutekano hakiri kare hato bataba barimo abagizi ba nabi”.

Nyuma y’umuganda habaye inama maze abaturage bibutswa gahunda bagomba kwitaho zirimo mituweri, kwibuka ku ncuro ya 22 ndetse no gukomeza kwita ku isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubujura muri nyabugogo birakabije kbs

alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

amabandi ya kimisagara arakabije gusa ndashimira abaturage badahwema kubatungira agatoki inzego z’umutekano

muhirwa emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka