Yishe umugore we bapfa ingemeri eshatu z’ibigori

Sinaruhamagaye Mathias wo mu Murenge wa Kigarama, yishe umugore we amukubise umutwe mu musaya bapfa ko yamubujije gusesagura umutungo w’urugo.

Abaturanyi be bavuze ko ayo makimbirane yabaye ubwo Sinaruhamagaye w’imyaka 52 n’umugore we witwaga Nyambuga Vestine w’imyaka 47 bavaga guhinga tariki kuwa gatatu tariki 9 Werurwe 2016.

Umwe muri aba baturage avuga ko babanje guca mu kabari basangira icupa babona gutaha, ari nabwo bageze mu rugo umugabo yadashye ingemeri eshatu z’ibigori ku byo bahunguye.

Avuga ko yashatse kujya kuzigurisha umugore aramubuza baragundagurana umugabo amukubita umutwe mu musaya (muri nyiramivumbi) umugore ahita yitura hasa mu minota mike ahita apfa.

Twagirayezu Isac ukuriye DASSO mu Murenge wa Kigarama, avuga ko baje batabaye basanga umugore amerewe nabi umugabo we amukikiye, ngo bagerageje kumujyana kwa muganga umugore ahita apfa.

Ubwo yashikirizwaga Polisi, Sinaruhamagaye yavuze ko ibimubayeho atari yabiteguye kuko asanzwe abana neza n’umugore we.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba avuga ko ibyo uwo mugabo yitwaza avuga ko ari ibyamugwiririye binyuranye n’ukuri, kuko abari kumwe bakwiye kujya inama bakaganira bagashyira hamwe.

Ati “Umutungo w’urugo ntabwo ari uw’umuntu umwe, abantu bakwiye kwihanganirana bagakemura ibibazo hatabaye kuvutsa undi ubuzima, nta muntu rero ukwiye kwigira igihangage ahutaza undi.”

Mu gihe Sinaruhamagaye afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Kigarama, umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu bitaro bya Kirehe gukorerwa isuzuma.

Ingingo y’142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko uwica uwo bashakanye ahanishwa igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nyamara hano mu burasirazuba hari sekibi uhatuye bakwiye amasengesho kuko natako leta itakoze ngo ijye ikangurira abaturage kwirinda amakimbirane ariko ntago bicika ngaho bakubitanye amasuka n’ibindi keretse nibashyiraho ibihano bikarishye kuo ibi birakabije abantu baricana cyane bapfa ubusa.

juma yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka