Mbonazigenda Michel, W’imyaka 83 y’amavuko, ku wa 10 Mutarama 2016, bamusanze mu ishyamba yapfuye.
Mugwaneza Charles w’imyaka 39 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi mu Karere ka Ruhango, guhera tariki ya 08 Mutarama 2016, nyuma yo kugubwa gitumo atetse Kanyanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera n’ushinzwe VUP mu Murenge wa Kamabuye batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe abatishoboye.
Simbankabo Pierre w’imyaka 22 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.
Uwayisenga Obed w’imyaka 32 afungiye kuri Station ya Polisi ya Byimana mu Karere ka Ruhango, guhera tariki 06/01/2016, akurikiranyweho kwiba moto.
Abarema Isoko rya Nyagasambu baravuga ko urusimbi rukinirwa muri iryo soko bamwe bita “ikiryabareezi” ruteza ibibazo birimo no gusenya ingo.
Umurambo w’umwana w’imyaka 12 wari umaze iminsi 9 waraburiwe irengero, watahuwe mu mugezi wo mu Murenge wa Ndaho mu Karere ka Ngororero.
Mukashema Jeanne wo mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, avuga ko yahungiye i Kirehe umugabo we wamuhohoteraga.
U Rwanda rwashyikirije Itsinda rihuriweho n’ingabo zo mu Biyaga Bigari (EJVM) abasirikare babiri ba Congo bafatiwe ku butaka bwarwo basinze.
Nyumbayire Bernard utuye mu murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, akurikiranweho gusambanya umwana amushukishije kumuha Bonane y’umwaka wa 2016.
Umukecuru w’imyaka 90 witwa Nyambuga Belancille mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2016 bamusanze mu ishyamba yapfuye bigaragara ko yakubiswe umuhini.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 60 n’ibihumbi bikabakaba 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama, Ngaruye Jean Baptiste yakubiswe ahita apfa naho Twizerimana Emmanuel acibwa ugutwi
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango irasaba abamotari bakorera muri ako karere guhaguruka bagahangana n’ibihungabanya umutekano w’abaturage cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.
Mu minsi mikuru utubari two mu cyaro turasabwa kuzafunga saa mbili utwo mu mujyi tugafunga saa yine z’ijoro, mu Karere ka Nyamasheke.
Bamwe mu Banyarwanda batahutse bava muri Congo baravuga ko impamvu abagabo badataha ari uko abenshi bagizwe ingwate na FDRL.
Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) irasaba Abanyarwanda kumva ko nta mwana wagombye kujugunywa kuko yavukanye ubumuga.
Abamotari bo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko abayobozi babo bahishira abakora amakosa bikabatera ibihombo no kwiruka babonye abapolisi.
Hakizimana Vicent w’imyaka 25 wo mu Kagari ka Gituza mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma arashinjwa gukubita se umubyara umugeri mu gatuza agahita yitaba Imana.
Umukecuru witwa Mukankusi Cecile yitabye Imana agwiriwe n’inzu tariki 28 Ukuboza 2015 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Police y’igihugu irasaba abaturage bo mu antara y’Iburasirazuba kwirinda ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko butabahira, mu gihe ikomeje kuhafatira abagaragara mu bucuruzi bwabyo.
Abatuye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana ngo barembejwe n’ubujura bw’amatungo magufi bumaze iminsi bugaragara muri uwo murenge.
Abatuye i Mwili mu Karere ka Kayonza ngo bahangayikishijwe n’abitwa “Intaragahanga” bategera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite bakanabahohotera.
Abarobyi bo mu murenge wa Nasho muri Kirehe, basanze umurambo w’Umugabo mu kiyaga cya Rwakigeri ariko ntibabasha kumenya umwirondoro we.
Mbarubukeye utuye mu Murenge wa Ruhango yaraye yishe umugore witwa Gahongayire Evelyne nyuma yo gusangira inzoga mu ijoro rya Noheri.
Ijoro ryo ritegura Noheri, Umujyi wa Ruhango waranzwe no gukonja ariko risoza ari amarira yatumye bamwe babyuka bari mu bitaro abandi muri kasho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2015 abana babiri b’abakobwa bagwiriwe n’ikirombe mu Kagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga bacururaga itaka ryo gukurungira inzu bahita bapfa.
Murengera Eric, Umukuru w’Umudugudu wa Misasa mu Karere ka Nyanza yatorokanye amafaranga hafi miliyoni 3 Frw yari abikiye abaturage.
Muri 2015 inzego z’umutekano z’u Rwanda zaranzwe no kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu n’uwo hirya no hino ku isi ndetse u Rwanda rwakira Inama ya Polisi Mpuzamahanga, INTERPOL.
Abarimu b’impuguke mu bumenyi butandukanye bashinze kampani ya VBC Ltd mu Karere ka Nyanza barwaniye inyungu ziyikomokaho bashaka kwicana.