FDLR yarashe ku Rwanda, umurwanyi wayo umwe ahasiga ubuzima
Umurwanyi wa FDLR yasize ubuzima mu gitero aba barwanyi bagabye ku Ngabo z’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2016.
Amakuru Kigali Today ikesha abaturage bo mu Kagari ka Butaka mu Mudugudu wa Kabingo ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu ma saa sita z’ijoro, bumvishe amasasu menshi ava mu mashyamba ya Congo araswa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mu masaha y’ijoro nka saa sita, twumvishe amasasu menshi tugira ngo twatewe, dusohotse ngo turebe tubona arava mu ishyamba rya Congo ryegeranye n’u Rwanda."
Ati "Abayobozi baduhumuriza batubwira ko ari umwanzi wari ugerageje gutera ariko asubizwa inyuma.”
Muri uku kurasana kwamaze igihe kigera ku isaha imwe, Kigali Today yashoboye kumenya ko hari umurwanyi umwe wa FDLR wahasize ubuzima.
Umunyamakuru wa Kigali Today yashoboye kugera aho barwaniye anibonera uwo murambo w’umusirikare wari wambaye imyambaro ya gisirikare ya DR Congo iriho ipeti rya Premier Sergent.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace zadutangarije ko icyo gitero cyari kigizwe n’inyeshyamba ziri hagati ya 15 na 20, cyakora ngo nticyabashije kwinjira mu Rwanda kuko cyabaye kikigera ku mupaka kigahura n’Ingabo z’u Rwanda ziri ku burinzi, bagatangira kurasana.

Izo nyeshyamba zinjiriye ku gice cy’ibirunga mu migano yo ku gasozi ka Nyiramugwera kari mu Mudugudu wa Kabinga mu Kagari ka Butaka ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko uretse uwo zarashe muri izo nyeshyamba, hari n’abandi bakomeretse ariko bagasubira muri Congo; dore ko n’amaraso yari akigaragara mu nzira baciyemo. Cyakora ku ruhanda rw’Ingabo z’u Rwanda ngo nta wagize icyo aba.
Imirwano ngo yabereye ku mupaka gusa imara isaha ariko izo nyeshyamba zirinda zitsindwa zitabashije kwinjira no muri metero eshatu ku butaka bw’u Rwanda.
Gusa, ngo byagaragaraga ko izo nyeshyamba zari zaje ziteguye kuko zari zifite impamba y’igihe kirekire igizwe ahanini n’ibisuguti n’amandazi.
Iki gitero cya FDLR ku Ngabo z’u Rwanda gikurikiye ibindi bitero biheruka kugabwa mu mpera za 2012 mu Murenge wa Bugeshi na Cyanzarwe ahitwa Muti.
Ohereza igitekerezo
|
Congratulation kuri RDF kandi turaburira n’undi wese uzagerageza guhungabanya umutekano w’abanyarwanda ararye ari menge.
Ingabozacu ndazizeye ntizisukirwa RDF turabemerape!!! mwaratojwe bihagije!!
nundiwese uzabitekereza azaze turi tayari kubarasa rwose rwanda ntinutsindwa.
Hhhh.
Nkurunziza yamwnye ubwenge
ingabozurwanda turazishimiye cyane ukuntu zikomeje kuturindira igihugu amahoro Ku ribo kbsa!!
ingabozurwanda turazishimiye cyane ukuntu zikomeje kuturindira igihugu amahoro Ku ribo kbsa!!
izo nyeshamba zinkoramaraso imana dusenga yazikuyeho amaboko kuko Prezid wacu plo kagame araduhagijep kd biriyabisimba ntagobyadutsindarwose nizeye ingabo zacu
Ariko c usibye u Rwanda ni ikihee ihugu kkindi bateye ari 15 bakagitsinda ra! FDLR barawutaye pe!
bravo Rdf murabagabo peeee
Mugemushyiramo akenge none barwwniye muri Kongo cg murwanda?ndavuga uwahageze atubwire .kandi ingabi zabacunguzi ntabwozambara amapeti niyimpamvu ntabyemera mudushakire ukuri kuzuye
Ubwo rero batangiye kubatinyuka mumenye
Ba rwandais. Rokuta nabino ereki penza