Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yakomerekeje umuyobozi wungirije w’akarere
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Ubukungu, Ntaganira Josue Michel, yakomerekeye mu mpanuka y’imodoka.
Iyi mpanuka yabaye mu ma saa yine imbere y’Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke, ubwo imodoka yari itwaye Ntaganira yari isohotse bagiye mu kazi, igahita icakirana n’itagisi yari itwaye abagenzi.
Ababonye iyo mpanuka iba, bavuga ko imodoka yari itwaye umuyobozi w’akarere wungirije yasohotse mu gipangu igiye mu kazi yagera mu muhanda, itagisi itwara abagenzi igasohoka muri parikingi iri inyuma y’indi modoka itabanje kureba imbere, iyari itwaye umuyobozi w’akarere igahita iyigonga mu rubavu.
Umwe mu babibonye yagize ati “Umushoferi wa tagisi yasohotse aho imodoka ziparika ari inyuma y’indi modoka, muri uko gukata ntiyigeze abona ko hari indi modoka iri kumanuka.
Ni bwo akimara gukata ageze mu muhanda yahise agongwa n’imodoka y’umweru, turebye dusanga yari itwaye Umuyobozi w’Akarere Wungirije. Yakubise umutwe kuri paraburise arakomereka cyane”.
Umushoferi wari utwaye itagisi Niyigena Thomas we ari avuga ko atigeze akora amakosa kuko yari avuye muri pariki agenda imodoka ikaza ikamugonga.
Kugeza ubu nta rwego rwa Leta cyangwa se Polisi rwari rwagira icyo ruvuga kuri iyi mpanuka.
Mu gihe abakomeretse byoroheje bari bari mu itagisi bavuriwe ku Kigo nNderabuzima cya Nyamasheke, Ntaganira Josue Michel, we yajyanye kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
None c uyu mush offers ayobewe koi modoka yinjira mu muhanda munini I gombe gushishoza kdi ikareka izirimo zikabanza zigahita? Ahanwe.
Pole vice Mayor
Umuyobozi wakoze impanuka tumwifurije kurwarira ubukira
Uyu muyobozi Niyihangane kandi adware ubukira.