Abazarinda umutekano wa EAC barangije amasomo muri Kenya

Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), byamaze guha imyitozo ya gisirikare abazabirindira umutekano nk’igihugu kimwe, barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili.

Aya masomo y’ubufatanye bwiswe ‘Ushirikiano imara’ agamije gushaka amahoro n’umutekano mu bihugu bigize EAC, yakorerwaga mu kigo cya gisirikare cyitwa Embakasi muri Kenya, akaba yasojwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2016.

Abayitabiriye ngo bize uburyo bategura gukora no kujya mu butumwa bw’amahoro, uburyo bw’imicungire y’ibiza, kurwanya iterabwoba ndetse n’ubushimusi, nk’uko itangazo rya Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda ribivuga.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo ya Kenya, Amb. Kirimi Kaberia (umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye isozwa ry’amahugurwa), yavuze ko abatojwe bagaragaje icyizere ko igihe bazitabazwa mu kubungabunga umutekano wa EAC nk’igihugu kimwe, bazerekana itandukaniro n’ubuhanga.

Amb Kirimi asaba ko amasomo nk’aya ahuriweho n’ibihugu bigize EAC yakomeza kujya akorwa, kuko ngo umutekano ari wo nkingi y’iterambere no gukomeza gushyira hamwe kw’ibihugu bigize uwo muryango.

Byashimangiwe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC ushinzwe ubufatanye mu bya politiki, Charles Njoroge, washimangiye ko iyi myitozo ya gisirikare ari ikimenyetso ko intego z’uyu muryango zo gushyira hamwe no kubanisha abaturage zigenda zigerwaho.

Mu bikorwa byo gusoza imyitozo u Rwanda rwahagarariwe na Ambasaderi warwo muri Kenya, James Kimonyo, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba.

Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba usanzwe ugizwe n’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’u Burundi, wohereje mu myitozo ya gisirikare abagera kuri 250. Abakomoka mu Rwanda 43 bari bayobowe na Brig Gen Vincent Gatama.

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kandi wanzuye ko aya masomo azakurikirwa mu gihe cya vuba n’imyitozo ibera hanze, yo gushyira mu bikorwa ibyo bigiye mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turishimira cyane intambwe imaze guterwa ni bihugu byacu bivuze umuryango wa EAC.ntakintu gishimishije nko kwambuka ukagera muri Kenya unyuze uganda werekanye indangamuntum gusa.abakwakira ntamagambo menshi bakubaza. kandi waba uri mugihugu ntiwiyumvemwo ko uri umunyamahanga .icyanshimishije kurushaho nuko abana bato mbere yuko binjira mwishuri baririmba indirimbo yigihugu cyabo niya EAC.icyo nicyo kibura iwacu.turifuza ko abana bacu nabo nakwigishwa iyo ndirimbo.

Ruhina Sabiti yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka