Inka eshatu zishwe zishinyaguriwe n’abantu bataramenyekana

Inka eshatu, mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Giseri, mu Murenge wa Gashanda, ho mu Karere ka Ngoma zishwe zishinyaguriwe n’abantu bataramenyekana.

Zishwe mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2016 zikuwemo amara. Izo nka batatu n’ iz’abantu batandukanye zarimo ibimasa bibiri n’imbyeyi imwe yahakaga amezi makuru zikaba ziciwe mu kiraro byazo.

Nyuma yo kwica inka, amara bayamanikaga ku biraro.
Nyuma yo kwica inka, amara bayamanikaga ku biraro.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashanda ahabereye ubu bugizi bwa nabi, bwemeje aya makuru butangaza ko izo nka abazishe bazikururaga amara munda bakayata hasi.

Murekatete Judith, uyobora uyu Murenge wa Gashanda ku murongo wa terefone, yagize ati “Nk’uko bigaragra ni ikintu bagiye banyuza mu nda y’amase, bakajya bakurura bagakuramo amara bakayata hasi iruhande rw’ikiraro, ibindi bice by’amara bagiye babinaga hejuru y’ikiraro.”

Ibiraro byarimo izi nka biherereye nko mu birometro bitatu uvuye ahubatse umudugudu n’aba borozi.ba nyir’inka batuyemo

Ba nyir’izo nka babimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Werurwe 2016 ubwo bajyaga ku biraro byabo bagasanga inka zabo zishwe maze bagahuruza abantu n’ubuyobozi.

Abaturage byabayobeye kuko ngo nta makimbirane azwi yari hagati y’aba borozi n’abaturanyi babo.

Kubera iki kibazo, ubuyobozi bwasabye abafite amatungo bororeye kure yabo (ku matongo hadatuwe) kuyakurayo bakayiyegereza aho babasha kuyarindira umutekano.

Inka bazicaga bakazisiga mu biraro byazo.
Inka bazicaga bakazisiga mu biraro byazo.

Aborozi bafite ibiraro by’inka kure yabo bavuga ko bari babishyizeyo bagira ngo bajye babona ifumbire bitabagoye kuko bagiye bubaka ibi biraro ku matongo aho bimutse bajya gutura ku midugudu.

Nyuma yo kumenya aya makuru inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Ngoma n’ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukoresha inama abaturage bubasaba kuba ijosho ry’abaturanyi babo no gutanga amakuru ku bakekwaho kwihisha inyuma y’ubu buguzi bwa nabi kugira ngo bafatwe.

Uyu Mudugudu wa Murambi utuwe n’ingo 187 wahise wiyemeza kuremera aba borozi biciwe inka. Buri rugo rwiyemeje gutanga ibihumbi bitatu kandi yohe hamwe ngo akaboneka bitarenze ku wa 26 Werurwe 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi ni ubugome bukabije vraiment gusa byerekana ko hakiriho abantu bafite umutima w’ubunyamanswa.
Banyirinka bihangane!

robinson yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Umutima yakora ivyaha bahorana umugambi mubi,ibikunzwe nabantu ibyo nibyobanga,ntibifuri undi ibyiza
UBU bugome nindenga kamere,urebye niwamugambi mubishya wokwisha ukimukoresha.
Ubumwe bwanyarwanda niterambere numwanzi wabyo
Imana igomba guhindura abantu bagifite iyo mitima

Pastor Joseph yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Nishyano nishyano! Ariko imana ihoora ihoze.ntimwihebe kandi mwigirire icyizere,irondo rikazwe hato abobihanduzacumu batagaruka bakatujyana nabanyirinka.ahaaa! Birakabije.

KC yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka