Abaforomo batatu bakora ku kigo nderabuzima cya Kirinda muri Karongi bakurikiranyweho kurangarana umubyeyi wari utwite bikamuviramo gupfana n’umwana yendaga kubyara.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo muri Rubvu buravuga ko ibendera ry’igihugu ryibwe mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2016.
Nyiraruvugo Odette w’imyaka 44 yabonetse mu muringoti w’umurima w’ibirayi yapfuye hakekwa bakeka ko yaba yishwe n’uwari inshoreke ye.
Mu gihe mu Bugesera ubujura bumaze gufata indi ntera, abaturage bo baritakana Polisi ifata abajura igahita ibarekura.
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi abantu bane bo mu mirenge ya Macuba na Karambi, ibafatanye litiro 2850 z’ibiyobyabwenge, zahise zimenwa ku mugaragaro imbere y’abaturage.
Ibiro by’Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza byibwe mudasobwa n’abantu bataramenyekana.
Ikigo cy’u Rwanda gishizwe ubuzima (RBC) gitangaza ko 52.5% by’urubyiruko rufite imyaka 14-35 rwanyweye ku biyobyabwenge bigaragara mu Rwanda.
Abagabo babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amadorari y’Amerika y’amakorano agera ku bihumbi 5,350.
Macumbi Abel, wari umunyeshuri muri UNILAK -Nyanza yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo hafi y’ishuri yapfuye urw’amarabira.
Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Mahembe habaye umukwabu wo gufata abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge bafata litiro 830 z’inzoga zitemewe.
Abarwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda batangaza ko gucikamo ibice kwayo bibangamira abashaka gutaha kubera ko ubugenzuzi bwiyongereye.
Umugabo witwa Nsabimana Anastase wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, afunzwe akurikiranweho amasasu 55 yasanganwe iwe mu rugo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza bavuga ko bibasiwe n’ubujura ku buryo hari n’abibwa inkono ku ziko.
Mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 11 Nyakanga 2016, igice kimwe cy’Agakiriro ka Huye cyahiye ibyari birimo birakongoka.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barasaba inzego zibishinzwe kongera gukaza amarondo kuko ubujura bw’amatungo bwongeye kugaragara mu karere.
Polisi mu Karere ka Muhanga iratangaza ko hari abamotari bakomeje kugaragaza imyitwarire mibi rimwe na rimwe bakanakora ibyaha bitwaje Polisi.
Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego bireba, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi byibwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 17FRW n’abakekwaho kubyiba 27.
Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, bari bafite amazu ashaje barishimira ko batujwe heza.
Abapolisi bakuru 31 baturuka mu bihugu 10 by’Afurika barangije amasomo azabafasha guhangana no gukumira ibyaha bikorerwa imbere mu gihugu no hanze.
Hotel Chez Lando iri ahitwa ku Gisementi mu Mujyi wa Kigali, guhera mu ma saa tatu n’igice kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016 yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Umurambo wa Ishyaka Jean Aimé, w’imyaka 16 warohamye, kuri uyu wa 25 Kamena 2016, mu kidendezi cyo kuri Strabag mu Karere ka Musanze wabonetse ku bufatanye n’ingabo zirwanira mu mazi.
Umugore witwa Ntakobatagize Violette w’imyaka 27 w’i Cyanya mu Murenge wa Kigarama i Kirehe arashinjwa gufatanya n’umuturanyi bakica umugabo we bakamutaba mu nzu.
Sibomana Alphonse wararaga izamu mu kigo cy’Umuryango w’abahinzi “Ingabo” mu Karere ka Muhanga yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Nzayisenga Sylvestre, w’imyaka 23 utuye mu Murenge wa Boneza muri Rutsiro afuzwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayove akekwaho gutema inka y’umuturanyi bahoraga baterana amagambo.
Mu myaka ibiri kuva 2012-2014, inkongi z’umuriro mu Rwanda zangije ibintu bifite agaciro ka miliyari eshanu.
Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, Mugisha Janvier, arashinjwa kunyereza asaga miliyoni eshatu yo muri gahunda y’ubudehe.
Nsabibana Jean Damasce, ku mugoroba wo ku wa 17 Kamena 2016 yatawe muri yombi akekwaho urupfu rwa Mugabo Theoneste wo mu Karere ka Gicumbi wishwe atemwe ijosi.
Mu Kagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera, hatoraguwe uruhinja rwapfuye, ariko ntabashobora kumenya uwaruhataye.
Umugabo witwa Numviyumukiza Emmanuel w’i Kirehe, yatawe muri yombi ashinjwa urupfu rw’umugabo witwa Dukuzumuremyi JMV barwanye agapfa nyuma y’iminsi ibiri.
Umusore w’umukarani bakunze kwita KGL wo mu Karere ka Ruhango yagurishije isambu amafaranga yose ayajyana mu “kiryabarezi” kiyamumazeho ararakara arakimenagura.