Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza n’umubaruramari baburiwe irengero

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Hakizimana Kagabo Léon, n’umubaruramari witwa Kabalisa Roger Victor baburiwe irengero kuva mu cyumweru gishize.

Amakuru aturuka mu Bitaro bya Nyanza avuga ko Kabalisa Roger Victor wari umubaruramari w’umushinga wa Global Fund mu Bitaro bya Nyanza ari we wabanje kuburirwa irengero.

Dr Hakizimana Kagabo Léon, Umuyobozi w'Ibitaro bya Nyanza (ibumoso) n'umubaruramibare wabyo, Kabalisa Roger Victor, baburiwe irengero.
Dr Hakizimana Kagabo Léon, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza (ibumoso) n’umubaruramibare wabyo, Kabalisa Roger Victor, baburiwe irengero.

Umutesi Marie Grâce, ushinzwe Abakozi akaba n’ushinzwe Ubutegetsi n’Umutungo mu Bitaro bya Nyanza w’agateganyo, yatangarije Kigali Today ko bombi baburiwe irengero nyuma y’igikorwa cy’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’amafaranga kirimo kubera mu Bitaro bya Nyanza.

Yagize ati “Muri ibi Bitaro bya Nyanza hari igikorwa cy’ubugenzuzi bw’amafaranga cyatangiye Kabalisa Roger Victor wari umubaruramari abasha kuboneka mu kazi ke nk’uko byari bisanzwe nyuma yaho ni bwo yahise aburirwa irengero”.

Ubwo uyu mubaruramari yari amaze iminsi ntawe uzi aho aherereye, yoherereje Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza urupapuro ruvuga ko yahawe ikiruhuko cy’uburwayi ariko kuva icyo gihe yahise afunga terefone ye yanga kugira umuntu n’umwe yitaba.

Umutesi Marie Grace, ushinzwe Abakozi mu Bitaro bya Nyanza, yemeje ko Umuyobozi w'ibyo bitaro n'umubaruramari baburiwe irengero.
Umutesi Marie Grace, ushinzwe Abakozi mu Bitaro bya Nyanza, yemeje ko Umuyobozi w’ibyo bitaro n’umubaruramari baburiwe irengero.

Umutesi agira ati “Kuko yahise abura mu kazi igenzura yakorerwaga ry’amafaranga ritarangiye ubuyobozi bw’ibitaro bwakomeje kumushakisha kuri terefone ndetse n’aho yari acumbitse hose arabura tumenyesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ko twabuze umubaruramari”.

Mu gihe uyu Kabalisa Roger Victor yashakishwaga, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Hakizimana Kagabo Léon n’umugore we, na bo baburiwe irengero.

Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro hamwe n’umubaruramari wabyo kuri terefone zabo zigendanwa nyuma y’uko bombi baburiwe irengero maze zanga gucamo ndetse n’aho bari bacumbitse mu Mujyi wa Nyanza asanga batakihabarizwa.

Aho Dr Hakizimana Kagabo yari amaze iminsi acumbitse nta n'inyoni ihatamba.
Aho Dr Hakizimana Kagabo yari amaze iminsi acumbitse nta n’inyoni ihatamba.

Mu gusobanuza neza niba nta mafaranga baba bakekwaho kurigisa, Umutesi Marie Grace wasigaye ayobora ibitaro muri iyi nzibacyuho yasubije ko ntacyo yabivugaho mu gihe ubugenzuzi bw’amafaranga bukiri mu kazi kabwo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Nkurunziza Enock, yemeje ko abo bakozi baburiwe irengero ariko yirinda guhamya ko kugenda kwabo gufitanye isano no kurigisa umutungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

ariko ariko, wowe uvuze ngo uvuga uvuga byacitse ,bariya bazize urwabagabo,mbona hari abazazira ururimi rwabo cg ishyari, imitima mibi, ishyari,icyenewabo, noneho narumvise ngo abo muri komini muyunzwe niba ibaho simbizi ndavuga munce za buhanda ngo nibo bagomba kuyobora gusa hahahhh,ayiwe,reka mbabwire burya Imana ntizatuma abantu bakomeza kurenga

KAYITARE JEFF yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Manawe ndabasengera nyanzaw uziko mufite ibibazo nuko bimeze ubwose ko numva muri mwese ntawuvuga neza undi muzatuyobora nyanza ifite ibibazo ahubwo icyo na kora nugusenera akarere kanyanza nonese ko akarere ka dufasha byinshi kdi ivuriro ryanyanza naryo rikaba ridutabara muburwayi tugira bwaba budutunguye ubwo tuzabaho gute Imana ibahe kumvikana muri byose kdi abonabo bagenda batavuze bage bamenyako basize bicika kazi kanyu ndabasengera

nyiransanzimana ruth yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Ese,abobayobozibabuzebajemukazicyangwababuzebavuyemukazi Esebababarashimuswenabande?

Honore yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Mukunda byacitse,habayiki mu bitaro njye ejo narahiriwe nivuza nabonye ntakibazo gihari service ziragenda neza
abagiye baragiye ,abasigaye nabo bari mukazi kabo

Ubundi se muravuga iki nibyo bitaro byambere mwumvise abayobozi bagiye cyanga nibyo byambere mwumvise bikorewe ubugenzuzi

Mwaretse guteza umutima mubi abakozi bibitaro bari mukazi kabo muvuga ubugambo

Mukunda ikimenyane gusa ese abanyenyanza niyo babazana mwese ko mutayobora biriya bitaro mwatuje

NJYE NDASHIMA ABATANGA AMASOKO MUBITARO ,barimpaye batanzi kuko nari nujuje ibisabwa ariko rwiyemeza mirimo watsinzwe yateje induru ngo kuki batarimuhaye ahavuka
icyo kene wabo muba mushaka kuzana cyaraci

Ukuri kuratsinda nubwo yibasiye Procurement,agenda amusebye njye naramwemeye ndetse musabira umugisha ku Mana ,kuko adateye nk’abanyenyanza nubwo nawe ariwe
N’umugabo,uzi gufata ibyemezo no Guhagarara kukuri ntarya Iminywa imbere y’uwariwe wese ushaka kuzana amanyanga.

mahoro yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

ibitaro bya Nyanza byapfuye kera ariko nonene birakabije peeee!!! Birakwiye ko Minisante ndetse n’akarere ka nyanza bashaka icyo bakora kugirano abaturage babone service nziza .

alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Ariko mwagiye mwiyubaha mukareka gusebanya,ishyari ryarabatashye niryo ririmo ribavugisha ayo yose
procurement se niwe utanga isoko ngagiye mumenya uko ibintu bigenda mukareka kuvuga ubusa
uriya mugore ninyangamugayo,kandi n’umuhanga,
ubundi iyo ruswa mutayibahaye babagira gute wowe ubivuga ubwo nawe urayitanga,kuko ntiwamenya uwayiriye utayimuhaye wibukeko mwese itegeko ribahana

Tuge tugira ubupfura ,bavandi tube abanyarwanda nyabo amagambo arasenya ntiyubaka

Uwabashungura mwese muba musebya abandi namwe yasanga mutari miseke igoroye

Abanyenyanza barabambiye koko amagambo yanyu
niyo ndanga gaciro yanyu

Ko mutemera akarere nti mwemere ibitaro aho ubwo mwe muriyemera
TWATUJE MUGAKORA MUKITEZA IMBERE

nyambo yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Ariko Nyanza mwaranyobeye! icyanyu nukuvuga no gusebanya gusa ntakandi kazi mugira?!!!wowe uvuga ibya ruswa,Grace waba warayimuhaye?kdi muzazira iminwa yanyu! mwaretse gutesha umutwe umunyarwandakazi umutwe akikorera akazi!

Jessica yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

Nyanza ni hatari we.uko mbona nta numuyobozi bateze kubona kuko imyaka ibaye myinshi hahora bombori bombori.keretse nyakubahwa minister wa health abayoboye nkamezi abiri wenda bakumva.
Ngaho Dr Daniel Namusigarireho bari incuti.

alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

abo bantu ni bashakishwe bishyure imitungo banyerereje kuko ntibahungishijwe n’ubusa.mbega umuyobozi!!!!aha ni danger

tetero yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

Akavuga ni mwivugire Grace ntacyo nishinja ntaho ahurira n’amafaranga naho kwiba gufatwa ugafungwa ntaho bitari ako karere uvuga DAFF Na GItifu bibye angahe mu mirenge abafungiye aya VUP bangana iki? Imicungire mibi y’ibitaro wayibaza MINISANTE kuko uhereye Munini, Kabutare, KIBIRIZI,Kibazo ,Ruhengeri, kibuye. ... n’abandi n’abandi y’ibitaro hafi yabyose murwanda bifite ikibazo kimwe ariko NGO Binagwaho yigererayo ntacyo yabazwa abadepite bashatse kumwigaho bafunze umunwa nubu ntibazongera no kubikora.

mugabo yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

Ariko mukunda byacitse koko? Abo ku karere se bo shyashya? Hahaha hah? DAF arihe? Uwari executif? Umva abakarere bo bareke. Grace nawe yagorwa ye?wamuhaye angahe c?uba wabuze ibyo uvuga? Kubera ko abihorera rero? Ntacyo atazi nta nuwo atazi? Waratewe ?hahhahah muzakure imyumvire mibi mufite mu mitwe yanyu niho muzatera imbere. Ubundi reka umwana wumunyarwanda. Ubu c ntahari kandi akora? Amatiku gusa niyo abarimo. Tuza wongere utuze

rubyo yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

Ariko mukunda byacitse koko? Abo ku karere se bo shyashya? Hahaha hah? DAF arihe? Uwari executif? Umva abakarere bo bareke. Grace nawe yagorwa ye?wamuhaye angahe c?uba wabuze ibyo uvuga? Kubera ko abihorera rero? Ntacyo atazi nta nuwo atazi? Waratewe ?hahhahah muzakure imyumvire mibi mufite mu mitwe yanyu niho muzatera imbere. Ubundi reka umwana wumunyarwanda. Ubu c ntahari kandi akora? Amatiku gusa niyo abarimo. Tuza wongere utuze

rubyo yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka