Bahagurukiye abakora inzoga ziteza umutekano mucye

Ubuyobozi mu Karere ka Nyamagabe bwatangiye gufunga utubari ducuruza inzoga z’inkorano, mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyatuma hari abahungabanya umutekano.

Umurenge wa Gasaka ari nawo Umujyi wa Nyamagabe uherereyemo, uhurirwamo urujya n’uruza rw’abaturutse mu y’indi mirenge n’utundi turere, hahora higanje urugomo ruturuka ku banywa inzoga z’inkorano.

Hari abaturage basanga abacuruza inzoga z'inkorano bakwiye kujya bafungirwa kuko bateza umutekano mucye mu baturage,
Hari abaturage basanga abacuruza inzoga z’inkorano bakwiye kujya bafungirwa kuko bateza umutekano mucye mu baturage,

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka John Bayiringire, avuga ko abanywa inzoga z’inkorano zibashyushya mu mitwe bagateza umutekano mucye urimo urugomo rwiganjemo gukubita no gukomeretsa.

Agira ati “Turiya tubari twagiye dufungira ni utubari ducuruza inzoga z’ibikorano izo bakunze kwita ibikwangari, akenshi abantu bazinywa iyo bavuyeyo bata ubwenge bakarwana, twumva rero ari uburyo bwo gukumira no gukemura ibibazo by’umutekano.”

Yongeraho ibyo byiyongeraho no kuba aho izo nnzoga zicururizwa haba higanje umwanda, nabyo bikaba mu bizatuma hafungwa.

Ati “Usanga utubari twinshi hano mu mujyi wa Nyamagabe, tutujuje ibisabwa kugira ngo dutange serivisi zo gucuruza ibinyobwa cyangwa ibiribwa zinoze, ahubwo usanga henshi ntaho bagira ho kogereza ibyakoreshejwe n’ubwiherero ugasanga biteje indwara ziva ku mwanda.”

Faustin Maniriho utuye ahakunze kwitwa mu Dusego harangwa n’utubari ducuruza izi nzoga, mu Kagari ka Nyabivumu muri uyu murenge, avuga ko benshi banywa inzoga z’inkorano bateza umutekano mucye.

Ati “Hari abazinywa ugasanga barasaze burundu ugasanga bagiye kurwana, ariko hari n’abataha bakituriza burya abantu si kimwe, gusa abantu babyenga bakwiye kubafungira kugira ngo umutekano uboneke, abavuye aha mu dusego bazamuka batongana basakuza.”

Iki gikorwa kizakomeza kugeza igihe abafite utubari bumva ko bagomba gucuruza ibinyobwa n’ibiribwa bifite isuku kandi byujuje ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka