Ku kibuga cy’indege cya Buruseli hatewe ibisasu bihitana abantu (Ivuguruye)
Abantu bataramenyekana bateye ibisasu ku nyubako z’Ikibuga cy’Indege cya Buruseli mu Bubiligi n’aho abagenzi bategera gari ya moshi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2016.
Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, amakuru aravuga ko abagera kuri 34 bapfuye naho abandi 126 barimo n’Umunyarwanda bakaba bakomeretse.

Kuva mu gitondo, Ikibuga cy’Indege cya Buruseli (Umurwa Mukuru w’u Bubiligi) cyafunzwe nyuma y’uko inyubako zacyo zibasiwe n’inkongi y’umuriro uturutse ku bitero by’ibisasu byakigabweho.
Ahandi haturikirijwe ibisasu, ni aho abagenzi bategera gari ya moshi hafi y’inyubako zikoreramo Umuryango w’Ubumwe bw’ Uburayi(EU) mu Mujyi wa Buruseli.

Televiziyo "SKY NEWS" dukesha iyi nkuru iratangaza ko abantu 14 ari bo bazize ibitero byo ku kibuga cy’indege naho abandi 20 bazira icyagabwe aho abagenzi bategera gari ya moshi.
U Rwanda ntirwahemye kugaragaza ko rwifatanyije n’Ububiligi.


Ohereza igitekerezo
|
GAHUNDA YANYU NI SAWA
twifatanije nabo