Akurikiranyweho kwica se bapfa isambu

Rivugabaramye Thomas w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Nasho Umurenge wa Mpangamu Karere ka Kirehe akurikiranyweho kwica se witwa Nsengiyumva Azarias w’imyaka 60 amukubise ifuni mu mutwe.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Werurwe 2016 ubwo ngo bari birirwanye mu kabari basangira bagataha batongana uwo musore asaba se umunani we.

Nzirabatinya Modeste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, avuga ko intandaro yaturutse ku businzi kuko yamwishe nyuma yo kwirirwana umunsi wose mu kabari.

Ati “Bari biriwe basangira mu kabari batashye batangira gutongana umuhungu yishyuza se isambu bivamo kurwana umwana yegura ifuni arayimukubita, agezwa kwa muganga ahita apfa, byumvikana ko intandaro yabyo cyane ari ubusinzi”.

Yakomeje avuga ko ikibazo cyabo cyari cyarakemuwe n’ubuyobozi ariko umuhungu agakomeza gutoteza se amwaka umunani.

Ati “Ndi umuyobozi mushya muri uwo murenge ariko uwambanjirije yari yarakemuye ikibazo neza nk’uko amategeko ajyanye n’ubutaka abisaba, ariko umwana ntiyigeze ava ku izima yakomezaga guteza ikibazo yishyuza se amasambu”.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Polisi idasiba gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane no kwirinda ibiyobyabwenge ariko hakaba bamwe mu baturage banangira.

Ati “Ibiyobyabwenge bikurura impfu za hato na hato mu miryango ariko bamwe mu baturage ntibumva. Umuntu afite uburenganzira bwo kubaho ntakwiye kwicwa, kandi byose biterwa n’ibiyobyabwenge birirwamo aho gukora ngo biteze imbere”.

Yasabye abaturage gukomeza gufasha inzego zishinzwe umutekano batangira amakuru ku gihe bityo ibyaha bigakumirwa bitaraba.

Mu gihe umurambo wa Nsengiyumva ari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe mu isuzumwa, Rivugabaramye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mpanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka